UPDATE: Aimable Karasira bita Prof. Nigga yahanishijwe imyaka 5 y’igifungo

NSHIMIYIMANA THEOGENE
7 Min Read

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda rwahanishije Aimable Karasira alias Prof.Nigga igihano cy’igifungo cy’imyaka 5.

Urukiko rwanzuye ko ahamwa n’icyaha cyo gukurura amacakubiri, ibindi byaha byose yarazwe abigirwaho umwere.

Mu cyemezo cy’urukiko kandi harimo ko imitungo imitungo ya Aimable Karasira yari yafatiriwe irekurwa.

Ibyo UMUSEKE wamenye byatumye urukiko rukatira Karasira Aimable Uzaramba imyaka 5

Karasira aburana yigeze kuvuga ati “Ibi mu bimbwirire Abanyarwanda barimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ibyo nkora nibyo mvuga nanjye si njye “ndarwaye”!

Karasira aburana yakomeje agira ati “Ndasaba imbabazi amagambo naba narakoresheje niba hari abo yakomerekeje.” Karasira yunzemo ati “Abitwaza ibiganiro byanjye bakarwanya ubutegetsi bacire birarura.”

Karasira yarezwe ibyaha birimo Guhakana jenoside, Gutera imvurura cyangwa imidugararo muri rubanda, gukurura amacakubiri (iki ni cyo cyamuhamye), kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze n’icyaha cy’iyezandonke.

Ubushinjacyaha bwamusabiraga igihano cy’igifungo cy’imyaka 30. Karasira ibyaha byose aregwa yaburanye abihakana, agasaba ko yagirwa umwere.

Isesengura ry’ikibazo kigize urubanza ni uko urukiko rubibona

Icyaha cyo guhakana jenoside, urukiko rusanga Karasira aregwa ko yavuze amagambo arimo ko ‘Iraswa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana ariyo yababaye imbarutso ya Jenoside”.

Urukiko rukavuga ko mu bugenzacyaha (RIB) Karasira yavuze ko ‘Jenoside yateguwe kandi yateguwe cyera, kandi iraswa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana yabaye imbarutso ya Jenoside.”

Urukiko rusanga kandi mu bushinjacyaha Karasira yaravuze ko “Iraswa ry’indege ya Habyarimana byabaye jenoside igatangira i Kigali.”

Urukiko rusesenguye izo mvugo rugasanga zitagaragaza ko jenoside itateguwe, kandi kuvuga ko iraswa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana bidakuraho ko Jenoside yateguwe bityo icyaha cyo guhakana jenoside kidahama Aimable Karasira Uzaramba alias Prof.Nigga.

Icyaha cyo guha ishingiro Jenoside urukiko rusanga ubushinjacyaha bwarareze Karasira ko kuri YouTube yavuze ko ‘uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana atakoze jenoside” nyamara mu mashusho ubushinjacyaha bwatanze harumvikanyemo ko Karasira yavuze ko “Uzakubwira ko FPR yari mbi Abanyarwanda bayangaga, azaba abeshye kuko abasirikare ba FPR baje i Kigali abantu bajya kubareba nk’abareba ikipe ya Rayon sport”.

Bityo ibyo kuvuga ko Karasira yavuze ko ‘Habyarimana atakoze jenoside’ ntaho biri mu mashusho, urukiko rugasanga icyaha cyo guha ishingiro Jenoside kidahama Karasira alias Prof.Nigga.

Icyaha cyo gukurura amacakubiri urukiko rusanga ubushinjacyaha mu nyandiko itanga ikirego buvuga ko Karasira yavuze ko ‘Abasirikare bakomeye mu Rwanda ari Abagande”.

Urukiko rukavuga ko ibyo kuba ubwabyo byavugwa gutyo bigamije gutanya abantu, kandi ariya magambo ayavuga yari afite ubushake bwo gukora icyaha kuko yabikoze ashaka gukurura amacakubiri mu basirikare bityo icyaha cyo gukurura amacakubiri kimuhama.

Icyaha cyo gukurura imvurura cyangwa imidugararo muri rubanda, ubushinjacyaha butanga ikirego bwavuze ko Karasira yavuze ko “FPR yanga Rujugiro ikanga Rwigara kandi barayifashije ndetse ko Kabuga Felecien azizwa ko atahaga imisanzu FPR, naho kuvuga ko yatangaga imihoro bidakwiye kwitabwaho kuko buri rugo rwarimo umuhoro kandi abakomeye mu gisirikare cy’u Rwanda bose ari Abagande”.

Urukiko rwisunze ingingo z’amategeko rukavuga ko ariya magambo adahungabanya leta, kandi kuvuga ko abasirakare bakomeye ari Abagande bigize icyaha cyo gukurura amacakubiri, bitagize icyaha cyo gukurura imvurura cyangwa imidugararo muri rubanda, bityo icyaha cyo gukurura imvurura cyangwa imidugararo muri rubanda kidahama bwana Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga.

Icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo, ndetse n’icyaha cy’iyezandonke urukiko rurasanga Karasira yaratanze inzitizi ko iki cyaha kidakwiye kwakirwa.

Urukiko rurasanga kuba Ubushinjacyaha bwaratanze ikirego mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukiyambura ububasha ikirego bukakijyana mu rukiko ruri i Nyanza, ndetse urubanza rugatangira kuburanishwa nyuma ubushinjacyaha bugatanga ikirego mu byiswe ‘inyandiko itanga ikirego ivuguruye’.

Bityo ibyo kuba byaraje nyuma urukiko rusanga ubushinjacyaha ibyo bwakoze binyuranyije n’ubutabera buboneye, bityo inzitizi za Karasira zifite ishingiro.

Urukiko, icyo kirego kirimo icyaha cy’iyezandonke, no kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze rusanga bidakwiye gusuzumwa.

Icyaha gihama Karasira ni icyaha cyo gukurura amacakubiri, kandi hisunzwe ingingo z’amategeko igihano cy’igifungo gihanishwa imyaka itanu ariko itarenze irindwi, kandi hashingiwe ko Karasira yaburanye agasaba imbabazi ndetse n’abaganga bemeje ko arwaye, akwiye guhabwa igihano gito agahanishwa gufungwa imyaka itanu ndetse akanacibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi maganatanu.

Icyemezo cy’urukiko

Urukiko rwemeje ko Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga ahamwa n’icyaha cyo gukurura amacakubiri agahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu, ndetse ibindi byaha yaregwaga akabigirwaho umwere.

Naho icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze n’icyaha cy’iyezandonke, bitagomba gusuzumwa kuko kitakiriwe bityo imitungo ye yafatiriwe igomba guhita irekurwa.

Mu gusoza isomwa ry’urubanza UMUSEKE wagiranye ikiganiro kihariye na Me Bruce Bikotwa umwe mu banyamategeko bunganiye Karasira, atubwira ko ubutabera bukoze akazi kabwo kandi mu bijyanye n’amategeko ari Karasira uregwa cyangwa ubushinjacyaha, buri ruhande rubishatse rwajurira.

Mu isomwa ry’uru rubanza rwa Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga watawe muri yombi mu kwezi Kwa 3/2021, ntiyari mu rukiko, Me Felecien Gashema na we wunganiye Karasira ntiyari ahari cyakora yabazaga buri kanya amakuru mugenzi we Me Bruce Bikotwa.

Ikindi kandi uwahagarariye ubushinjacyaha muri uru rubanza na we ntiyari ahari mu isomwa ryarwo.

Karasira abakurikiye urubanza rwe ntibazibahirwa kuza yambaye inkweto zidasa kwe aje kuburana, ntibazibahirwa kandi azana igikoma mu rukiko rimwe na rimwe akarya ibisuguti (Biscuits).

Rimwe yigeze gushinjwa ibyaha amanika akaboko yaka ijambo arihawe ati “Ndashaka kujya kwihagarika”, urubanza rurahagarara agarutse urubanza rurakomeza. Hashize akanya gato yongera yaka ijambo ati “Ndumva ibyo ubushinjacyaha buri kuvuga byatuma nkora ibindi byaha, ndigendeye!”

Karasira yageze ahanze avuga amagambo akakaye kandi akomeye anarimo ibitutsi, raporo z’abaganga batandukanye zemeje ko Karasira arwaye, gusa raporo yahawe agaciro ni iyakozwe bwa Kane yemezaga ko arwaye ariko bitamubuza gutekereza neza.

Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga ni izina ryamenyekanye cyane ataranafungwa kuko yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, nyuma yamamara atanga Ibiganiro ku miyoboro itandukanye ya YouTube, ndetse akanaba n’umuhanzi.

Nkuko biteganywa n’amategeko bazatangira kubara igihe yafungiwe (kuva muri Werurwe 2021) abone kurangiza igihano yakatiwe asigaje kigera ku mezi atandatu.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *