Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB rwavuze ko rwagiranye amasezerano yo kwamamaza u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda n’ikipe ya LA Clippers, na LA Rams.
Los Angeles Clippers ikina shampiyona ya Basketball muri America (NBA) naho Los Angeles Rams ikina muri shampiyona ya football yo muri America (NFL).
Amagambo Visit Rwanda yagaragaye mu masitade ahuza abantu benshi muri America, bikaba ari ubwa mbere igihugu cyo muri Africa cyamamaje muri iyi mikino ikunzwe cyane ku Isi, yaba ari NBA na NFL.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, avuga ko aya masezerano azafasha u Rwanda kumenyekanisha ibyiza rufite, umuco warwo n’ibindi nyaburanga ku baturage ba Los Angeles n’abakunzi ba shampiyona ya NBA na NFL aho bari hose.
RDB ivuga ko mu mwaka ushize u Rwanda rwungutse miliyoni 650 y’amadolari mu gihe intego y’uyu mwaka ari ukugera kuri miliyari 1 y’amadolari.
U Rwanda rusanganywe ubufatanye n’ikipe ya Arsenal imwe mu zikunzwe mu Bwongereza no ku Isi, Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa, Atlético de Madrid, yo muri Espagne/Spain na FC Bayern Munich yo mu Budage.

UMUSEKE.RW


