Abantu 6 barafunzwe, na ‘Rtd Major Rugamba Robert’ bikekwa ko yahamagajwe

NSHIMIYIMANA THEOGENE
3 Min Read

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko abantu 6 batawe muri yombi bakekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Ibi bikorwa ngo bikorerwa mu murenge wa Nyagisozi, mu karere ka Nyanza bikekwa ko Rtd Major Rugamba Robert yongeye guhamagazwa ngo agire ibyo abazwa kuri iyi dosiye, kuko ashyirwa mu majwi ko ari we ukoresha abo bafashwe.

Mu mpera z’icyumweru nibwo humvikanye ko hari abantu batandatu batawe muri yombi aho bose bakekwaho ibyaha bifitanye isano no gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko bariya bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, mu karere ka Nyanza.

Abakurikiranira hafi aya makuru bavuga ko ibyo bariya bakekwaho, byaba binafitanye isano n’umwe mu baturage waba warakubitiwe muri ibi byo gucukura amabuye y’agaciro, akajya mu bitaro.

Abafunzwe bakekwaho ko aho bakoreraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hari harafunzwe ariko baranga bakomeza gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bacungana n’inzego zari zarababujije, nta byangombwa bagira.

Mu batawe muri yombi harimo uwitwa Siborurema, Munyambi, ndetse n’abandi.

Bikekwa ko Rtd Major Rugamba Robert na we yongeye guhamagazwa agira ibyo abazwa, ariko we arataha kubera uburwayi.

Muri Gicurasi 2025 nibwo muri uyu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza abantu batamenyekanye bagiye hariya hakorwaga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro batema abantu 9  mu mudugudu wa Gatare, mu kagari ka Gahunga mu murenge wa Nyagisozi.

Icyo gihe RIB ikora iperereza yafunze abantu batandukanye barimo Rtd.Major Rugamba Robert, Rtd Jean Paul Munyabarenzi n’abandi bakekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko.

Icyo gihe Rtd Major Rugamba Robert yafunguwe by’agateganyo na RIB akajya abazwa ari hanze, naho Rtd.Captain Jean Paul Munyabarenzi yafunguwe by’agateganyo n’Ubushinjacyaha akurikiranwa ari hanze.

Rtd. Major Rugamba Robert na Rtd Jean Paul Munyabarenzi imitungo yabo yarafatiriwe.

Dosiye ya Rtd Major Rugamba we yanamaze kuregerwa mu rukiko aho biteganyijwe ko azaburana mu mizi, niba nta gihindutse bikekwa ko azaburana mu kwezi k’Ugushyingo 2025.

Polisi irasaba abaturage gukomeza kwitandukanya n’ibikorwa bitemewe n’amategeko, bityo bagakora ibikorwa byiza bibateza imbere ariko byemewe n’amategeko naho abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe ari icyaha gihanwa n’amategeko bityo babyirinde.

Polisi kandi ishimira abaturage bakomeza gukumira icyaha kitaraba, batangira amakuru ku gihe kuko kugira ngo byose bigerweho ari ubufatanye bwimbitse bw’abaturage na Polisi.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *