UPDATE: Umukozi w’Umurenge yatawe muri yombi

Elisée MUHIZI
3 Min Read

Muhanga: Ndacyayisaba Ildephonse, umukozi ushinzwe serivisi z’ubutaka mu Murenge wa Rugendabari yatawe muri yombi, ashinjwa kunyereza amafaranga ya Leta.

UMUSEKE wamenye ko uyu mukozi wari ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Kibangu, nyuma akimurirwa mu Murenge wa Rugendabari ari naho yafatiwe, yandikwagaho za Sheki zitandukanye ahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikurwa w’Umurenge.

Ayo mafaranga ngo yayabikuzaga muri Banki adafite ibisobanuro n’impapuro zibikwa mu biro by’Umucungamali (Pièces Comptables).

Ayo manyanga yamenyekanye ubwo hakorwaga igenzura ry’abakozi b’Akarere ka Muhanga, babasha gutahura ko hari miliyoni 2Frws arenga yanditswe mu mazina ya Ndacyayisaba Ildephonse bamusabye ibisobanuro arabibura.

Amakuru avuga ko aho Gitifu w’Umurenge wa Kibangu, Mukamutali Valerie n’umucungamali w’uyu Murenge bafatiwe, Akarere kahise kohereza uyu mukozi gukorera mu Murenge wa Rugendabari kugira ngo adakomeza gusibanganya ibimenyetso.

Umwe muri abo bakozi yagize ati: ”Ni we wasaga n’uyoboye Umurenge kuko ntacyo Gitifu yakoraga Ndacyayisaba atacyemeje.”

Ayo makuru avuga ko RIB yafatiye Ndacyayisaba mu Murenge wa Rugendabari mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Taliki ya 29 Nzeri 2025 aho yari asigaye akorera.

Bamwe mu bakorana n’uyu mukozi, bavuga ko nyuma y’itabwa muri yombi rya Gitifu w’Umurenge Mukamutali Valerie n’Umucungamali witwa Munyampundu Védaste, muri uyu Murenge haje inzego zitandukanye gukora iperereza.

Ni inzego zarimo Umushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, abunganizi babiri mu mategeko ba Gitifu w’Umurenge, Umukozi wa RIB, Abagenzuzi batatu b’Akarere ka Muhanga, ndetse na Polisi nk’uko babihamya.

Bikavugwa ko izo nzego zasanze muri uyu Murenge harakozwe amanyanga menshi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry kugira ngo aduhamirize ayo makuru, gusa kugeza ubu ntabwo arasubiza.

Yabwiye UMUSEKE ko nyuma y’iperereza ririgukorwa, tariki ya 29 Nzeri  2025, RIB yafunze NDACYAYISABA Ildephonse wari ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Kibangu, Mu karere ka Muhanga, akaba akekwaho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta .

Uwafashwe afungiye kuri RIB Station ya Nyamabuye, mu gihe dosiye igitunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

NDACYAYISABA Ildephonse ngo yagiye asohora amafaranga kuri konti y’Umurenge wa Kibangu ari mu mazina ye bwite akayakoresha mu nyungu ze bwite.

Iperereza ryagaragaje ko hari sheki NDACYAYISABA Ildephonse yakiriye,  ariko na yo akaba yarayiburiye ibisobanuro.

RIB iburira abafite inshingano zibahuza n’amafaranga kwitwararika, bakirinda kugwa mu byaha byangiza ubukungu bw’igihugu, ndetse n’ubuzima bwabo muri rusange. Amategeko arahari ngo yubahirizwe ku wabirenzeho.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *