Ibitero by’imitwe ya Wazalendo yahawe intwaro na Perezida Felix Tshisekedi, byahitanye abasirikare ba FARDC, ni mu ruhererekane rw’ubwumvikane buke bumaze igihe no guhangana hagati ya Wazalendo na FARDC.
Radio Okapi dukesha iyi nkuru, ivuga ko ibico byakozwe na Wazalendo bigambiriye guhitana abasirikare ba Leta ya Congo muri Teritwari iya Lubutu na Punia mu Ntara ya Maniema, byabaye ku wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki 28 Nzeri, 2025.
Ibyo bitero byahitanye abantu batanu barimo abasirikare ba Leta ya Congo, FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo.
Wazalendo banatwaye intwaro zari zifitwe n’abo basirikare ba Leta.
Lawamo Selemani Taylor, Minisitiri w’Ubutegetsi n’Umutekano ku rwego rw’Intara ya Maniema, avuga ko abo barwanyi ba Wazalendo basobanura impamvu z’ibyo bitero byabo ko ari ukugaragaza ko batishimiye Umuyobozi w’Ingabo mushya washyizweho ngo ayobore abasirikare muri ziriya Teritwari.
Uyu muyobozi yamaganye imyitwarire y’abo barwanyi avuga ko ari imyitwarire mibi itarimo kubaha, agasaba inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’igihugu gukemura ibyo bibazo byabaye intandaro y’umutekano muke.
Yagize ati “Imicungire ya Wazalendo mu Ntara ya Maniema imaze kuba ikintu giteye impungenge. Ubu batangiye guhangara abashinzwe umutekano bikagera aho imirwano imena amaraso, ubusanzwe bagombye kuba abantu bakorana n’igisirikare.”
Lawamo Selemani Taylor avuga ko gutandukira inshingano kw’imitwe ya Wazalendo, ikoreshwa n’abantu ku nyungu zabo nk’uko uyu muyobozi abyemeza, bituma umutekano ukomeza kuba muke bigatuma kubasha gukemura icyo kibazo bigorana.
Yavuze ko nta gikozwe hazongera hakameneka amaraso bitewe n’uko ikibazo kiri hagati ya Wazalendo na FARDC kitabonewe igisubizo.
Taylor Selemani avuga ko yiteguye ko hari ikigiye gukorwa mu maguru mashya n’ubutegetsi bwo ku rwego rw’igihugu kugira ngo busobanure inshingano nyzazo za Wazalendo, mbere bakoraga nk’abafatanya n’ingabo za Leta, ubu bakaba ari bamwe mu bahanganye na zo nk’uko uriya muyobozi abivuga.
Uretse aha muri Maniema, muri Kivu y’Amajyepfo by’umwihariko muri Uvira ubu igenzurwa n’ingabo za Leta, hamaze iminsi hari uguhangana gukomeye kwaguyemo abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo n’abaturage b’abasivile biturutse ku myitwarire ya Wazalendo ubu yarenze imbibi z’ubushobozi bw’inzego za Leta zisanzwe rimwe na rimwe n’abasirikare batagifite ububasha bwo kugenzura Wazalendo.
Wazalendo aho bayobora bagaragara mu mashusho y’ibikorwa biteye isoni byo guhohotera abaturage.
IVOMO: Radio Okapi
UMUSEKE.RW


