Amategeko avuga iki iyo umubyeyi utwite apfuye, cyangwa umwana akamupfira mu nda?

MUGIRANEZA THIERRY
3 Min Read

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza Itegeko n° 026/2025 ryo ku wa 17 Nzeri 2025 rigenga serivisi z’ubuvuzi, ryasohotse mu Igazeti ya Leta idasanzwe nimero yo ku wa 18 Nzeri 2025.

Ni itegeko rikubiyemo ingingo 111 zisobanura byinshi bijyanye n’ubuvuzi n’ubuzima mu Rwanda, ndetse n’amategeko abugenga.

Muri izi ngingo iya 13 ivuga icyo amategeko avuga mu gihe umugore upfuye atwite.

Agace ka mbere kayo kavuga ko mu gihe umugore apfuye atwite inda igejeje nibura ku byumweru 22, ariko umwana akiri muzima, ukora umwuga wo kuvura wemeje urupfu rwe yihutira gukora ibishoboka byose kugira ngo arokore ubuzima bw’umwana. Iyo umwana yapfiriye mu nda atandukanywa na nyina.

Agace ka kabiri kayo kavuga ko “iyo umugore apfuye atwite inda iri munsi y’ibyumweru 22 (amezi atanu), umubiri we ntutandukanywa n’uw’umwana yari atwite”.

Ingingo ya 14 y’iryo tegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi ivuga ko umugore utwite umwana yamupfiriye mu nda, ukora umwuga wo kuvura asuzumye umugore utwite akemeza ko umwana atwite yapfiriye mu nda, amuha ubufasha bwihuse bwo kumubyaza kugira ngo harengerwe ubuzima bwe hakurikijwe amabwiriza y’ubuvuzi abigenga.

Amategeko avuga iki ku kwemeza urupfu no gusuzuma icyaruteye?

Ingingo ya 12 yo ivuga ku kwemeza urupfu, agace kayo ka mbere kavuga ko ukora umwuga wo kuvura ubifitiye ububasha, nyuma yo gusuzuma uguhagarara burundu kw’imikorere yose y’umubiri w’umuntu, yemeza urupfu kandi akandika mu ifishi y’ukoresha serivisi z’ubuvuzi igihe urupfu rwabereye n’icyaruteye.

Agace ka kabiri kagira kati “Ukora umwuga wo kuvura akora kandi kopi ebyiri z’icyemezo cy’urupfu cyerekana ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’imiterere y’uburwayi, icyateye urupfu n’ibikorwa byose by’ubutabazi cyangwa ubuvuzi byakorewe ukoresha serivisi z’ubuvuzi upfuye. Kopi imwe ihabwa umuryango w’uwapfuye indi ikabikwa n’ikigo cy’ubuvuzi ku buryo amakuru ashobora kuboneka, igihe yakenerwa.”

Agace ka gatatu k’ingingo ya 12 gakomeza gasobanura ko nyuma yo kwemeza urupfu no gukora icyemezo cy’urupfu, ukora umwuga wo kuvura yohereza umubiri w’umuntu wapfuye mu buruhukiro igihe umuryango we utiteguye guhita uwutwara.

Agace ka kane kagira kati “Umubiri w’umuntu wapfuye woherejwe mu buruhukiro ushyirwaho ikirango kigaragaza amazina n’imyaka bye, itariki n’isaha yapfiriyeho, gihambiriye neza ku bujana bw’ukuboko cyangwa ubw’ukuguru cyangwa ku ino kugira ngo byoroshye kugaragara no kugerwaho.”

Mu gihe agace ka gatanu gasobanura ko iyo umubiri w’umuntu wapfuye udafite amaguru n’amaboko, ukora umwuga wo kuvura ashyira ikirango ku kindi gice cy’umubiri.

Ingingo ya 15 yo ivuga isuzuma ry’icyateye urupfu ivuga ko iyo bisabwe n’ufitanye isano n’umuntu wapfuye ishingiye ku buvandimwe, uwo bashyingiranywe, umurera wemewe n’amategeko cyangwa urwego rubifitiye ububasha, ukora umwuga wo kuvura ubifitiye ububasha akora isuzuma ry’umubiri w’umuntu wapfuye, hagamijwe kumenya icyateye urupfu.

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *