Kinshasa: Ingabo zoherejwe guhangana n’umuvundo w’imodoka

NDEKEZI Johnson
2 Min Read

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ku itegeko rya Perezida Félix Tshisekedi, yafashe icyemezo gikarishye cyo kurunda ingabo mu mihanda y’umurwa mukuru Kinshasa mu guhangana n’umubyigano w’imodoka.

Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Nzeri 2025, umujyi wa Kinshasa wuzuye abasirikare bitwaje intwaro zoroheje n’iziremereye bazunguruka impande zose.

Ubutegetsi bwa RD Congo buvuga ko ari icyemezo cyafashwe mu rwego rwo guhangana n’umuvundo no gushyira ku murongo ibinyabiziga mu murwa mukuru.

Bugaragaza ko aba basirikare bazakorana n’abapolisi bamaze igihe mu bikorwa byo guhashya abarenga ku mategeko y’umuhanda muri Kinshasa.

Iki gikorwa cyateje impagarara n’icyoba muri uyu mujyi, bamwe batangiye gukeka ko inzego zaba zikanze ikintu runaka.

Hari abagaragaza ko ibyakozwe birenze ikibazo cy’umutekano wo mu muhanda, kuko ubwinshi bw’abasirikare n’imodoka zabo ubwabyo byateje umuvundo mu mihanda ya Kinshasa.

Dismas Kitenge, Perezida w’Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu, yavuze ko kohereza abasirikare mu mihanda n’ibyakozwe na Leta biteye impungenge.

Yabwiye Radio Okapi ko abasirikare ubwabo bashobora gutera akajagari mu mihanda, rimwe na rimwe bakarasa abarenze ku mategeko y’umuhanda.

Yagize ati: “Ingabo zishobora gushyiraho uburyo bwo gukurikiza amategeko, ariko hagomba kwitonderwa ikoreshwa ry’ububasha mu buryo butari bwo.”

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi aherutse gutangaza ko umuvundo w’imodoka muri Kinshasa uhagarika imikorere y’umurwa mukuru, bityo ko ari ngombwa kohereza ingabo gushyira ibintu mu buryo.

Abaturage bavuga ko kubaka imihanda mishya, gusana iyangiritse, guca ruswa yamunze igipolisi, guhana abasirikare n’abanyacyubahiro banyura ‘Sens unique’ ari byo byagabanya umuvundo muri uyu mujyi urangwamo ibinyabiziga byinshi, harimo n’ibipfira mu nzira.

FARDC mu mihanda i Kinshasa (Photo: Presidence.cd)

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *