Shampiyona y’Isi y’Amagare: Amahanga yaremeye, Abanyarwanda bahamya ubudasa

MUGIRANEZA THIERRY
9 Min Read

Hari umuririmbyi waririmbye ati “Uru Rwanda mureba rugeze mu kirere ntimugire ubwoba Umudereva ni Paul.”

Ku Cyumweru tariki ya 21 Nzeri 2025, Saa yine n’iminota 20 muru BK Arena nibwo Umunyarwandakazi Nirere Xaveline, yakoze ku kimenyetso cy’umusaraba, ahagurutsa igare atangira Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 i Kigali, ibitari byarigeze bibaho mu bihugu birenga 50 bibarizwa ku butaka bwa Afurika.

Byatangiye ari igitekerezo ubwo muri Mata 2018, Bayingana Aimable wayoboraga Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), yavugaga ko igihugu cyifuza kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Ntawari gutekereza ko Igihugu kiri kwakira irushanwa rya Tour du Rwanda naryo ritari rya kagera ku rwego rwa 2.1, cyakwakira irushanwa rihuza amahanga yose, iryagereranwa n’Igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru, kandi ritarigeze ribera na rimwe muri Afurika

Mu 2019, Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare mu Isi yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiriye gusaba kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare. Icyo gihe icyatekerezwagaho cyari Morocco gusa.

U Rwanda rureba kure ruraniyemeza.

Muri 2019, ni bwo u Rwanda rwatanze kandidatire yo kwakira iri siganwa.

Tariki ya 23 Nzeri 2021 UCI irabyemeza ko Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 izabera mu Rwanda.

Urugendo rwahise rutangira, binahurirana n’uko isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda ryari rishyizwe kuri 2.1.

Uko imyaka yagendaga iza ni ko abatifuriza ibyiza u Rwanda ndetse na bimwe mu bihugu byatangiye kwandika amabaruwa bisaba UCI, kwambura Igihugu uburenganzira bwo kwakira iryo rushanwa.

UCI yabimye amatwi, ndetse imyiteguro irakomeza mu Mujyi wa Kigali imihanda itangira gukurwamo birantege.

Isiganwa riratangira, bamwe babura ibyo bavuga.

Ku Cyumweru tariki ya 21 Nzeri 2025, mu nzu ya BK Arena nibwo David Lappartient uyobora Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare yavuze ko ku mugaragaro atangije Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, yitabiriwe n’abakinnyi 918 baturutse mu bihugu 110.

Abari muri BK Arena bafatanya n’Abakomiseri ba UCI babarira Umunyarwandakazi Nirere Xaveline maze nawe akora ikimenyetso cy’umusaraba saa yine n’iminota 20 yurira igare.

Umunsi wa mbere warakinwe maze Umusuwisikazi Marlen Reusser n’Umubiligi Remco Evenepoel begukana umunsi wa mbere wa Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 , aho abasiganwa basiganwaga n’ibihe ku giti cyabo ‘Individual Time Trial’.

Ntibwije, bamwe badateye urusaku dore ko mu mugoroba Umudepite w’u Bubiligi witwa Lydia Mutyebele Ngoi, yavuze ko u Rwanda rutari rukwiye kwakira iryo siganwa arushinja guhonyora uburenganzira bwa muntu, akifuza ko ruhabwa akato mu mikino nk’uko byakorewe u Burusiya.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yamwohereje kunywa amazi ubundi bikaza gushira.

Mu kumusubiza, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Madamu Mudepite, Ababiligi bagenzi bawe bari i Kigali baragutashya. Umukinnyi wanyu w’indashyikirwa, Remco Evenepoel, na we yatsinze, ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, mu bagabo mu gusiganwa n’ibihe.”

Yongeyeho ati “Ahasigaye, usome ku mazi ashyushye, ubundi biraza gushira.”

Isiganwa ryarabaye icyumweru cyose intero iba ‘Gira igare’, kugeza ku Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025, ubwo hakinwaga umunsi wa nyuma wari wahariwe abagabo.

Maze Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar w’imyaka 27 y’amavuko yegukana Umudali wa Zahabu nyuma yo gukoresha amasaha atandatu, iminota 21 n’amasegonda 20, ku ntera y’ibilometero 267.5.

Yasize Umubiligi Remco Evenepoel wabaye uwa kabiri, umunota umwe n’amasegonda 28. Ku mwanya wa gatatu haza Umunya- Ireland Ben Healy warushijwe iminota ibiri n’amasegonda 16 n’uwa mbere.

Mu itangwa ry’ibihembo byatanzwe na Perezida Paul Kagame, David Lappartient uyobora Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare n’Igikomangoma Albert II wa Monaco.

Perezida Kagame yambitse Tadej Pogačar umudari wa zahabu anamushyikiriza impano iri mu ishusho y’ingagi, yagiye ihabwa abakinnyi bose babaye aba mbere mu masiganwa 13 yakinwe muri Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Abitabiriye isiganwa bashimye u Rwanda

Burya ngo inkuru iba impamo iyo ivuzwe na ba nyirayo.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, Perezida Kagame yasangiye n’abarimo Perezida wa UCI, David Lappartient n’Igikomangoma Albert II cya Monaco, muri Kigali Convention Center.

Perezida wa UCI, David Lappartient, yavuze ko Umujyi wa Kigali wanditse amateka yo kuba uwa mbere muri Afurika wakiriye Shampiyona y’isi y’Amagare wakoze byinshi bidasanzwe byatumye igenda neza.

Ati “Umujyi wa Kigali ntabwo wakoze ibyo twatekerezaga gusa, ahubwo warengejeho ukora byinshi. Umuryango w’abasiganwa ku magare wumvise urukundo rw’u Rwanda muri iki cyumweru.”

Yashyimiye Perezida Kagame watumye byose bishoboka

Ati “Ntabwo tuzibagirwa uko igihugu cyawe cyatwakiriye. Ni iby’icyubahiro kukugira nk’umuntu ushyigikira amagare ndetse na Shampiyona y’Isi y’Amagare. Ibyo bivuze byinshi kuri twe.”

Uyu yabisubiyemo ku Cyumweru ubwo isiganwa ryasozwaga, yandika kuri X ati “Mwakoze mwese ku bw’uyu munezero, wakoze Kigali, wakoze Rwanda. Mbega Kigali! Amagambo ntiyasobanura amarangamutima dufite uyu munsi.”

“Mwakoze cyane ku rukundo mwagaragaje mu muhanda no hanze yawo.”

Tadej Pogačar watwaye isiganwa, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko yagiriye ibihe byiza i Kigali.

Ati “Ni ibihe byiza nagize gusiganwa hano muri Afurika, reka mvuge ko ari icyumweru cya mbere cyiza. Iminsi nahagiriye ni myiza, muri make ndishimye birenze urugero.”

Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rutewe ishema no kuba rwarakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025.

Umukuru w’Igihugu yanditse kuri X ati “U Rwanda rutewe ishema no kuba rwarakiriye Shampiona y’Isi y’Amagare. Ndashimira abakinnyi bose bahanganiye mu Murwa Mukuru wacu ku musaruro w’indashyikirwa bagezeho no kwihangana.”

Yashimiye byimazeyo David Lappartient, abakozi ba UCI, abafatanyabikorwa , inzego z’umutekano zafashije ngo irushanwa ribere mu mihanda itekanye.

Ati “N’imbaraga z’Abanyarwanda barishyigikiye batuma Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali koko itazibagirana.”

Abanyarwanda bavuga ko ibi ari ubudasa bwabo

Ingabire Diane utuye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yavuze ko n’abanyarwanda batewe ishema no kuba barakiriye isiganwa nk’iri ririmo abanyamahanga benshi.

Ati “Twebwe twagombaga kwerekana ko dufite ubuyobozi bwiza kandi ko ibyo twiyemeje bikorwa.”

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yabwiye UMUSEKE ko Shampiyona y’Isi y’Amagare yagenze neza cyane kuko n’ubundi Kigali ari umujyi w’abantu bakunda igare.

Ati “Yari iminsi umunani y’ibyishimo muri Kigali, ni umujyi dusanzwe dukunda igare cyane dusanzwe dufana Tour du Rwanda abantu bakumirwa muri iki gihe rero cyo gufana Shampiyona y’Isi y’Amagare twarongeye turigaragaza, urukundo rw’igare turarwerekana.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yanditse kuri X ko byari ishema ku banyarwanda.

Ati “Rya bendera Abanyarwanda baguhaye, Nyakubahwa Paul Kagame, warizamuye isi yose iraribona. Wongeye kudutera ishema, biraturenga.”

U Rwanda ni igihugu cyateje imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama ndetse n’ibikorwa nko mu myaka itatu ishize rumaze kwakira Inama Ihuza Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM), Inama y’Inteko Rusange ya FIFA, Inama y’Inteko rusange yishyirahamwe ryo gusiganwa mu ma modoka (FIA), Amarushanwa mpuzamahanga akomeye, ibitaramo ndetse ubu rukaba rutumbereye kwakira irushanwa rya ‘Formula 1’ rihuza abatwara utumodoka duto.

Perezida Paul Kagame washimiwe ko yatumye bwa mbere Shampiyona y’isi mu magatre ibera muri Afurika
Imihanda ya Kigali yabereyemo ibirori by’igare icyumweru cyose
ku Banyarwanda si byari igare gusa byari ibirori
Ikirere n’imihanda ya Kigali byakiriye abanyamahanga baranyurwa
Igikomangoma Albert II wa Monaco, Perezida Kagame na David Lappartient uyobora UCI mu isozwa rya Shampiyona y’Isi y’amagare
Kuri Kigali Convention Cnter hahuriraga abafana benshi

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *