Perezida Kagame yambitse Tadej Pogačar umudali wa Zahabu

MUGIRANEZA THIERRY
3 Min Read

Perezida Paul Kagame yambitse Tadej Pogačar umudari wa zahabu, nk’uwahize abandi bagabo muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 yaberaga mu Mujyi wa Kigali.

Kuri icyi Cyumweru mu Rwanda hasojwe Shampiyona y’Isi y’Amagare yari imaze icyumweru ikinirwa mu Mujyi wa Kigali.

Byari ibicika aho byari byiswe ‘final’ kuko hahanganaga abagabo bakuru mu muhanda ikitwa ‘Elite Men Road Race’.

Ni isiganwa ryatwawe n’Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar w’imyaka 27 y’amavuko nyuma yo gukoresha amasaha atandatu, iminota 21 n’amasegonda 20, ku ntera y’ibilometero 267.5.

Yasize Umubiligi Remco Evenepoel wabaye uwa kabiri, umunota umwe n’amasegonda 28. Ku mwanya wa gatatu haza Umunya- Ireland Ben Healy warushijwe iminota ibiri n’amasegonda 16 n’uwa mbere.

Ni ku nshuro ya kabiri Pogačar yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu cyiciro cy’abagabo nyuma y’iya 2024.

Mu itangwa ry’ibihembo byatanzwe na Perezida Paul Kagame, David Lappartient uyobora Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare n’Igikomangoma Albert II wa Monaco.

Perezida Kagame yambitse Tadej Pogačar umudari wa zahabu anamushyikiriza impano iri mu ishusho y’ingagi, yagiye ihabwa abakinnyi bose babaye aba mbere mu masiganwa 13 yakinwe muri Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, Perezida Kagame yasangiye n’abarimo Perezida wa UCI, David Lappartient n’Igikomangoma Albert II cya Monaco, muri Kigali Convention Center.

Perezida wa UCI, David Lappartient, yavuze ko Umujyi wa Kigali wanditse amateka yo kuba uwa mbere muri Afurika wakiriye Shampiyona y’isi y’Amagare wakoze byinshi bidasanzwe byatumye igenda neza.

Ati “Umujyi wa Kigali ntabwo wakoze ibyo twatekerezaga gusa, ahubwo warengejeho ukora byinshi. Umuryango w’abasiganwa ku magare wumvise urukundo rw’u Rwanda muri iki cyumweru.”

Yashyimiye Perezida Kagame watumye byose bishoboka

Ati “Ntabwo tuzibagirwa uko igihugu cyawe cyatwakiriye. Ni iby’icyubahiro kukugira nk’umuntu ushyigikira amagare ndetse na Shampiyona y’Isi y’Amagare. Ibyo bivuze byinshi kuri twe.”

Umukuru w’Igihugu we yavuze ko u Rwanda rutewe ishema no kugira uruhare muri ibi bihe by’amateka yo gusiganwa ku magare.

Ati ” Mu Rwanda muhafate nko mu rugo, tuzakomeza kubakirana yombi.”

Shampiyona y’Isi y’amagare ya 2026 izabera mu Mujyi wa Montreal muri Canada.

Kabuhariwe Tadej Pogačar ubwo yageraga kuri Kigali Convention Center abaye uwa mbere
Abafana bari benshi kuri Kigali Convention Center
Perezida Kagame ashimira Tadej Pogačar
Pogačar asuhuza umugore we Urska Zigart
Perezida Kagame watumye Shampiyona y’Isi y’Amagare ibera muri Afurika bwa mbere
Igikomangoma Albert II wa Monaco, Perezida Kagame na David Lappartient uyobora UCI
Bakomeye amashyi ababaye aba mbere
Perezida Kagame na David Lappartient uyobora UCI
Ababaye aba mbere bahawe imidali
Rurangiranwa Tadej Pogačar wabaye uwa mbere
Tadej Pogačar aramutsa Perezida Kagame

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *