Burera: Abarema isoko rya Gahunga bituma ku gasozi

NDEKEZI Johnson
3 Min Read

Bamwe mu barema isoko rya Gahunga mu Karere ka Burera bahangayikishijwe n’ubwiherero budahagije ndetse n’ubuhari bukaba budafite isuku, bituma hari abahitamo kwihagarika no kwituma mu mirima y’abaturage.

Aba baturage bavuga ko birinda kujya mu misarane y’iri soko kuko ngo baba batinya kuhakura indwara, bikabatera gushaka aho bihengeka, nubwo babyita amaburakindi.

Abaganiriye na Imvaho Nshya bavuga ko iyo bagiye kwikiranura n’umubiri mu mirima y’abaturage yegereye isoko, bitera intonganya ndetse rimwe na rimwe bigakurura imirwano.

Uyu aragira ati: “Niba uhisemo gukoresha ubwiherero usanga busa nabi, bigatuma umuntu ahitamo gushaka ahandi, rimwe na rimwe mu mirima y’abaturage no mu nsina, ugasanga ba nyir’imirima barakwirukaho.”

Mugenzi we agaraaza ko kujya kwihagarika no kwituma ku gasozi ari amaburakindi, kuko ubwiherero bw’isoko bwuzuye umwanda.

Aragira ati: “N’ubu ushobora kubona umuntu yinjiye mu nsina z’abandi cyangwa mu mirima agiye kwituma, yaba ibyoroshye cyangwa ibikomeye. Biteye isoni, ariko nta kundi.”

Hagati aho, abaturiye n’abafite imirima hafi y’iri soko baratakamba basaba ko abarirema bashakirwa ubwiherero buhagije, kuko kwituma mu mirima yabo bibateza umwanda n’intonganya z’urudaca.

Uyu ati:” Buri munsi usanga abantu baza mu mirima yacu bagasiga imyanda mu myaka no mu nsina. Iyo ubimubwiye muratongana, ku buryo hano hahora amakimbirane hagati y’abaturage n’abarema iri soko.”

Yongeraho ko: “Iyo akazuba kavuye, usanga isazi zuzuye mu mbuga, mu nzu no ku bindi bikoresho byo mu rugo. Ibi rero biduteza ibibazo mu nda, kuko hari n’abajya kwivuza inzoka.”

Mukamana Solina, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, yabwiye bagenzi bacu bo mu Imvaho Nshya ko hari gutegurwa umushinga wo kongera ubwiherero mu isoko rya Gahunga no kunoza isuku yabwo.

Yagize ati:“Turasaba abaturage kugira isuku birinda kwituma aho babonye kandi tunabibutsa ko kugira isuku ari inshingano ya buri wese, bityo nabo barema isoko bakwiye kugira uruhare mu gusukura ahakorerwa ubucuruzi”.

Isoko rya Gahunga rirema inshuro ebyiri mu cyumweru, rikitabirwa n’abagera ku 1,500 ku munsi, baturuka mu Turere twa Burera, Nyabihu, Gakenke na Musanze.

Ubwiherero bw’isoko rya Gahunga bufite umwanda ukabije
Abarema iri soko barasaba kubakirwa ubwiherero buhagije no gukaza isuku k’ubuhari

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *