Umunya-Canada Magdeleine Vallieres w’imyaka 24 Yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu gusiganwa mu muhanda mu bagore, ‘Women Elite Road Race’nyuma yo gukoresha amasaha ane iminota 34 n’amasegonda 47 ku ntera y’ibilometero 164.6.
Yakurikiwe n’Umunya- New Zealand, Fisher Black, warushijwe amasegonda 23. Umunya-Espgane Mavi García aba uwa gatatu arushwa amasegonda 27 n’uwa mbere.
Nta munyarwanda warangije isiganwa mu cyiciro cy’abagore.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 27 Nzeri 2025, nyuma ya saa sita hari hatahiwe icyiciro cy’abagore bakuru bagombaga gusiganwa mu muhanda intera y’ibilometero 164,6 ‘Elite Women Road Race’, nyuma y’uko mu masaha ya mu gitondo hari hasiganwe abangavu bari munsi y’imyaka 19.
Iri mu bagore bakuru ryatangiranye n’abakinnyi 106 bo mu bihugu 44, barimo abanyarwanda, ; Ingabire Diane, Irakoze Violette, Nirere Xaverine na Nzayisenga Valentine.
Harimo kandi ibindi bihangange mu mukino w’amagare birimo; Umufaransa Pauline Ferrand watwaye Tour du France ya 2025, Umuhorandi Demi Vollering watwaye isiganwa rya La Vuelta rya 2025 n’Umunya-Pologne Katarzyna Niewiadoma ufite Tour du France ya 2024.
Bagombaga gukoresha umuhanda KCC – Gishushu-MTN-Mu kabuga ka Nyarutarama-kuzenguruka Golf-SOS-MINAGRI-Ninzi-KABC-RIB-MediHeal-Women Foundation Ministries (Kwa Mignone)-Ku Muvunyi-KCC, inshuro 11.
Ubwo abasiganwa barangizaga kuzenguruka inshuro ya mbere muri 11 bakoze.
Abakinnyi 80 bayobowe n’Umufaransa Marie le Net bageze kuri Kigali Convention Center nyuma yo gukoresha iminota 23 n’amasegonda ane.
Abasiganwa bamaze gukora ibilometero 25, Umunya-Autriche, Carina Schrempf , asize igikundi kimurukiye umunota 1 n’amasegonda 11. Abakinnyi bane abrimo; Halbwachs Aurelie wa Mauritius,Bangoura Mamadama wa Guinea,Dodo Humberto wa Guinea-Bissau,Namja wa Comoros ba Lucie de Marigny bari bamaze kuva mu isiganwa.
Isiganwa ribura ibilometero 125 ngo rirangire, Umunya-Autriche, Carina Schrempf yakomeje kuyobora abandi kugeza ubwo yashyiragamo ikinyuranyo cy’iminota ibiri n’amasegona 49.
Yazamutse mu muhanda w’amabuye kwa ‘Mignone’, wenyine yashyizemo ikinyuranyo cy’iminota ibiri n’amasegonda 51 na ‘peloton’, ibyatumye agera kuri Kigali Convention Center ku nshuro ya gatatu amaze gukoresha isaha imwe iminota 13, amasegonda 52, arusha abamukurikiye iminota 2 n’amasegonda 50’.
Uyu yongeye kugenda mu muhanda yasize abandi, ibyatumye agera kuri Kigali Convention Center akoresheje isaha imwe, iminota 40 n’amasegonda 12, arusha igikundi cyamukurikiye iminota 2 n’amasegonda 46. Umunyarwanda Nzayisenga Valentine ari mu bakinnyi 17 bamaze kuva mu isiganwa.
Ku nshuro ya gatanu, Umunya-Autriche,Carina Schrempf yageze kuri Kigali Convetion Center ayoboye amaze gukoresha amasaha abiri,iminota 7 n’amasegonda 38, asiga igikundi kimukurikiye umunota umwe n’amasegonda 48, kirimo n’Umunyarwandakazi Nirere Xaveline.
Ubwo abasiganwa bari barangije kuzenguruka inshuro ya gatandatu, Umunya-Autriche,Carina Schrempf wari wakomeje kwitwara wenyine mu nzira yaje gufatwa n’ Umubiligi, Van De Velde, bagerana ku murongo nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 34 n’amasegonda 20. Bakurikiwe n’igikundi cy’abakinnyi 62 basize amasegonda 14.
Umuhorandi Van Anrooij Shirin niwe wageze kuri Kigali Convetion Center ku nshuro ya karindwi ayoboye abandi akoresheje amasha abiri, iminota 58 n’amasegonda 23.
Umunyarwandakazi Ingabire Diane yari amaze kuva mu isiganwa, hasigayemo Umunyarwandakazi umwe.
Umusuwisi Ruegg Noemi n’Umunya-Espagne Benito nibo basoje kuzenguruka inshuro ya 8 , bayoboye aho bari bamaze gukoresha amasaha atatu, iminota 22 n’amasegonda 22. Bakurikiwe n’igikundi cy’abakinnyi 35 bakaba bagisize amasegonda 26.
Isiganwa mu bilometero 40 bya nyuma ryari ryamaze gucikamo ibice byinshi, ari nako abakinnyi benshi bari bamaze kuva mu isiganwa.
Saa kumi n’iminota 20 nibwo, Abakinnyi batanu,Markus Riejjanne w’u Buhorandi,Garcia Carnellas wa Espagne, Fisher Black wa Newzleand, Antonia w’u Budage na Vallieres Mill wa Canada bageze kuri Kigali Convention Center ku nshuro ya 10 bayoboye abandi bakoresheje amasaha ane, iminota 11 n’amasegonda 12. Havugijwe inzore ibamenyesha ko bagiye kuzenguruka bwa nyuma ubundi hakamenywa utwaye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu cyiciro cy’abagore. Abanyarwanda bose bari batangiye isiganwa bari bamaze kurivamo, nyuma y’uko Nirere Xaveline adashoje inshuro ya 10.
Mu bilometero bibiri bya nyuma, Markus Riejjanne w’u Buhorandi,Garcia Carnellas wa Espagne, Fisher Black wa Newzleand basize igikundi cyari kibakurikiye amasegonda 25, bazamukana mu mapave yo kwa ‘Mignone’ bari kumwe.
Vallieres Mill Magdeleine wa Canada yake kubacaho azamuka yaashyizemo intera y’amasegonda 15 n’abari bamuri inyuma, yinjiye mu masangano y’umuhanda yo ku kabindi ashyiramo amasegonda 20, yitwaye kugeza ageze ku murongo usoza akoresheje amasaha ane iminota 34 n’amasegonda 47, atwara umudali wa zahabu muri Shampiyona y’Isi y’amagare mu cyiciro cy’abagore.
Yakurikiwe n’Umunya- New Zealand, Fisher Black, warushijwe amasegonda 23. Umunya-Espgane Mavi García aba uwa gatatu arushwa amasegonda 27 n’uwa mbere.
Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali izakomeza ku Cyumweru ari nawo munsi wa nyuma. Hazasiganwa abagabo bakuru ku ntera y’ibilometero 265.7.
U Rwanda ruzahagararirwa na Manizabayo Eric, Masengesho Vainqueur, Byukusenge Patrick , Muhoza Eric , Nkundabera Eric na Nsengiyumva Shemu.









MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW


