Nyuma yo kuva mu mikino ya Cecafa Kagame Cup 2025 adasoje irushanwa kubera uburwayi yagize, Djibril Ouattara, umutoza we, Abderrahim Taleb yagaragaje ko kuba uyu munya-Burkina Faso atazakina umukino ubanza wa Pyramids FC uzabera i Kigali, ari igihombo.
Ku wa Gatanu, tariki ya 26 Nzeri 2025, ikipe ya APR FC yakoreye imyitozo kuri Kigali Pelé Stadium, cyane ko ari ho izakirira Pyramids FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya Mbere ry’ibanze mu nzira yo kujya mu matsinda ya CAF Champions League.
Ni imyitozo yakozwe n’abakinnyi bose b’ikipe y’Ingabo uretse rutahizamu ukomoka muri Burkina Faso, Djibril Quattara umaze igihe afite ikibazo cy’uburwayi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb ubwo yabazwaga kuri uyu rutahizamu, yasubije ko kuba bazakina batamufite ari ikibazo n’ubwo yashimangiye ko bagenzi be bazagerageza kuziba icyuho cye.
Ati “Ikibazo dufite ubu ni uko tutari kumwe na Djibril Ouattara, kuko nk’uko mwabibonye ni umukinnyi uzana imbaraga n’umwuka mwiza mu ikipe. N’ubwo atari hano, ikipe yose ishyize hamwe kandi yiteguye uyu mukino n’ubwo tuzakina n’ikipe ikomeye.”
Yakomeje agira ati “Mfite abandi bakinnyi b’abasore bakiri bato kandi bafite inyota yo kwigaragaza, nka William Togui na Mamadou Sy. Bari gukora cyane, kandi njyewe mbona ari imbaraga nshya mu ikipe.”
Uyu mutoza kandi, yakomeje agaragaza ko n’ubwo Pyramids FC ari ikipe ikomeye, ariko ayizi neza kandi harimo n’abakinnyi yatoje, bityo azahangana na yo akayishakaho intsinzi mu mukino ubanza w’i Kigali.
Ati “Ni ikipe nzi, hari abakinnyi bo muri Maroc harimo abo natoje hambere. Turabizi ko ari ikipe ikomeye ifite irushanwa riheruka ndetse iheruka no gutwara igikombe cya FIFA Africa-Asian-Pacific Cup.”
Uyu munya-Tunisie, yakomeje avuga ko abasore be biteguye neza kandi abafitiye icyizere cyo kuzitwara neza imbere y’abanya-Misiri.
Ati “Ku ruhande rwacu ariko abakinnyi bose bariteguye gukina uwo mukino ukomeye, kandi n’ubwo Ouattara adahari hari abandi biteguye kwigaragaza ku wa gatatu, aho nidukurikiza ibyo twitoje tuzegukana intsinzi.”
Uretse uyu rutahizamu ukomoka muri Burkina Faso uzaba atari kumwe na bagenzi be ariko, abandi bakinnyi barimo Ruboneka Bosco na Fitina Omborenga batakinnye umukino wa shampiyona w’umunsi wa Kabiri ubwo batsindaga Gicumbi FC ibitego 2-1 bose bitozanyije na bagenzi ba bo.
Umukino w’ikipe y’Ingabo na Pyramids FC, uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ukwakira 2025. Abasifuzi bakomoka muri aho wahawe abasifuzi bo muri Mauritanie barangajwe imbere na Aziz Bouh, ni bo bazawuyobora.
Ni ku nshuro ya Gatatu aya makipe yombi agiye guhurira mu mikino y’amajonjora y’ibanze ya CAF Champions League. Izo nshuro zose, abanya-Misiri bagiye basezerera Nyamukandagira.










UMUSEKE.RW


