Perezida Yoweri Museveni ubwe yatashye uruganda rukora imodoka zitwara abantu benshi (the Kiira Vehicle Plant) rwubatswe mu mujyi wa Jinja.
Yoweri Museveni ushaka manda yindi ku butegetsi bwa Uganda, avuga ko ubukungu bw’icyo gihugu burimo gukura ku muvuduko wa 7% akizera ko uwo muvuduko uzanarenga 10% igihe icyo gihugu kizaba cyatangiye gucukura no gucuruza ibikomoka kuri petrol.
Ati “Dufite icyerekezo gifatika ku bishobora guhindura imibereho y’abantu bacu.”
Perezida Yoweri Museveni avuga ko ruriya ruganda rizafasha igihugu gutunganya amabuye y’agaciro gifite agacurwamo ibyuma bikomeye, biryo bikazagabanya guhora gicungiye ku byo gitumiza hanze bihenze bigitwara miliyoni 900 z’amadolari buri mwaka.
Yavuze ko Uganda izwiho kugira umutungo kamere w’amabuye y’agaciro ahitwa Kabale na Butogota.
Imodoka zizakorwa na ruriya ruganda zizaba zikoresha amashanyarazi, ibyo na byo Perezida Museveni avuga ko biri mu cyerekezo igihugu cya Uganda cyihaye cyo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Ku bw’ibyo kandi ruriya ruganda ngo ruzakenera amabuye yitwa lithium, ayo na yo Uganda ngo irayafite ahitwa Ntungamo no mu tundi duce tw’igihugu.
Perezida Museveni yashimiye abahanga bo muri Kaminuza ya Makerere bazi ibyo gukora imodoka bafite ihuriro ryitwa Kiira Motors, n’urwego rwa Uganda rw’inganda.
Avuga ko ibyo bakoze bigaragaza ko iterambere rishoboka, ko bakuyeho ibyo abashikanya, berekana ko hari ubushobozi bo ubwabo bifitemo.
Ruriya ruganda rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2018. Perezida Yoweri Museveni ni umwe mu basogongeye ku munyenga w’izo modoka nini zitwara abantu benshi zizakorwa n’uruganda Kiira EV Plant.
Uru ruganda ruzakora imodoka z’amashanyarazi gusa n’izindi zishobora kunywa amavuta ariko zikanakoresha amashanyarazi (hybrid vehicles), ruzafasha abatuye Uganda by’umwihariko urubyiruko kongera ubumenyi, runatange akazi kuri bo.





UMUSEKE.RW


