Umwongereza yegukanye isiganwa ry’ingimbi muri Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali

MUGIRANEZA THIERRY
5 Min Read

Umwongereza Harry Hudson yegukanye isiganwa ry’ingimbi zitarenegeje imyaka 19, muri Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali, akoresheje amasaha abiri, iminota 55 n’amasegonda icyenda mu ntera y’ibilometero 119.3.

Yakurikiwe n’Umufaransa Blanc Johan warushijwe amasegonda 16, ku mwanya wa gatatu haje umunya-Pologne Jackowiak Jan nawe arushwa amasegonda 16 n’uwa mbere.

Umunyarwanda Ntirenganya Moise asoza ku mwanya wa 66, ari nawo wa nyuma mu bakinnyi babashije gusoza isiganwa.

Ni isiganwa ryakinwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nzeri 2025, bikaba umunsi wa gatandatu ibirori by’igare bikomeje kubera mu Mujyi wa Kigali.

Wari umunsi wa kabiri hakinwa ikitwa ‘road race’ aho abasiganwa bahagurukira rimwe mu gikundi, bagatanguranwa ku murongo.

Saa mbiri zuzuye nibwo abasiganwa 141, baturuka mu bihugu 71, barimo abanyarwanda babiri;  Ntirenganya Moise na Nkurikiyinka Jackson, bahagurutse kuri Kigali Conention Center bagiye gukora intera y’ibilometero 119.3.

Mu muhanda wa KCC-Gishushu-MTN-Mu kabuga ka Nyarutarama-kuzenguruka Golf-SOS-MINAGRI-KABC-RIB-Mediheal-Women Foundation Ministries (Kwa Mignone)-Ku Muvunyi-KCC, bawunyuzemo inshuro umunani.

Ku kilometero cya kane gusa, Umunya-Autriche, Heimo Fugger yavuye muri bagenzi be, ashyiramo intera y’amasegonda umunani n’igikundi kimukurikiye.

Agace ka mbere mu munani bagomba gukora karangiye. Umunya-Autriche, Heimo Fugger n’Umusuwisi, SCHERTENLEIB Loic, nibo bageze ku murongo mbere, aho bakoresheje iminota 19 n’amasegonda 29.

Igikundi kibakurikiye kirimo n’Umunyarwanda Nkurikiyinka Jackson bakirushije amasegonda 41.

Mu gihe abasiganwa bari bamaze kugenda kilometero 20, abakinnyi bane barimo Malvina Trevor wo muri Seychelles,  Ie Caizer Wilson wo muri Guinee-Bissau,  Fsehaye Semere wo muri Ethiopia na Abu Abd Allah Abubaker wo muri Libya bari bavuye mu isiganwa, kubera impanuka no gutengurwa n’amagare.

Ubwo mu masaha ya saa tatu n’igice, abasiganwa bageraga kuri KCC inshuro ya kane, Drake Beckham ukomoka muri Leta zunze Ubumwe za  Amerika na Nicholas Merwe ukomoka muri Bulgaria basoje inshuro ya kane bayoboye abandi nk’uko bari babikoze ku nshuro ya gatatu.

Icyo gihe bari bamaze  gukoresha isaha imwe, iminota 26 n’amasegonda 27. Bakurikiwe n’igikundi kirimo abakinnyi 44  bagisize umunota umwe n’amasegonda 11.

Umwongereza Harry Hudson  niwe wageze kuri Kigali Convetion Center ku nshuro ya gatandatu ari imbere, kuva yicaye kw’igare yari amaze gukoresha amasaha abiri,iminota 11 n’amasegonda 9.

Yari akurikiwe na Dijkman Daan w’u Buhorandi,Peace Matthew w’u Bwongereza na Herzog Karl w’Ubudage aho yabasize amasegonda 46. Iki gihe Umunyarwanda Nkurikiyinka Jackson yarari mu bakinnyi  58 bari bavuye mu isiganwa.

Harry Hudson yaje kongera kugera kuri Kigali Convention Center ayoboye abandi ku nshuro ya karindwi avugirizwa inzogera imubwira ko asigaje inshuro imwe yo kuzenguruka akaba asoje intera y’ibilometero 119.3. Yari amaze gukoresha amasaha abiri, iminota 33 n’amasegonda 16, akurikiwe na Cubillas Salvador wa Espagne n’Umutaliaynia  Capello Roberto basizwe amasegonda 34.

Mu bilometero bitanu bya nyuma by’isiganwa Harry Hudson yamanutse ku cyicaro cya RIB giherereye ku Kimihurura wenyine.

Yari yakurikiwe bikomeye n’Umunya-Espagne NOVAL SUAREZ Benjamin, waje kugira ikibazo aragwa ubwo bageraga mu kilometero cya gatatu, ibyatumye Harry Hudson azamuka amapave yo kwa ‘Mignone’ akurikiwe n’Umufaransa BLANC Johan warushwaga amasegonda 10.

Yinjiye mu masangano y’umuhanda wo ku Kabindi, abndi abasize bagihangana n’amabuye, azamuka yerekeza KCC wenyine.

Byatumye uyu Mwongereza w’imyaka 17 ari we usoza ku mwanya wa mbere, yegukana umudari wa zahabu, akoresheje amasaha abiri, iminota 55 n’amasegonda 19 , ku ntera y’ibilometero 119,3.

Shampiyona y’Isi y’Amagare irakomeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu,

Guhera saa Sita kugeza saa Kumi n’Igice ubwo haba  hatahiwe abahungu batarengeje imyaka 23, bo bakina intera y’ibilometero 164,6.

U Rwanda ruraba ruhagarariwe na Niyonkuru Samuel, Ruhumuriza Aime, Tuyizere Etienne na Ufitimana Shadrack.

Amapave yo kwa ‘Mignone’ akomeje gukora ikinyuranyo
Azamuka umugabo agasiba undi

Umwongereza Harry Hudson weretse abandi iguhandure

Abasiganwa bagendana mu gikundi bacuganrwa

Impanuke zijya zizamo mu muhanda
Abakinnyi bagenda bahabwa amazi yo kunywa mu rugendo

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *