Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryafashe icyemezo cyo kugabanya umubare w’amakipe akina shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.
Ni gahunda yifujwe na Perezida wa Ferwafa, Shema Ngoga Fabrice, ndetse abiganiriza abayobozi b’amakipe akina iyi shampiyona mu Nama baherutse kugirana.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu mwaka w’imikino 2025/2026 na 2026/2027 hazazamanuka amakipe ane aho kuba abiri nk’uko byari bisanzwe.
Mu mwaka w’imikino 2027/2028, hazamanuka amakipe atandatu maze na bwo hazamurwe abiri. Nyuma y’uyu mwaka, hazahita hasigara amakipe 16 azakina shampiyona isanzwe nk’iyo mu Cyiciro cya Mbere.
Amakuru avuga ko ibi byifujwe, kugira ngo shampiyona y’iki Cyiciro ibashe gushakirwa abafatanyabikorwa nk’uko bimeze mu cyiciro cya mbere.


UMUSEKE.RW



Ahubwo Hagehamanuka Amakipe Ane Yo Mukiciro Cya Mbere Hazamuke Andi Ane Yomukiciro Cyakabiri .
njyendumva icyamberebatayagabanyahakajyahamanuka amakipe 5 hakazamuka 5 nibwo amakipeyomucyambereyakubana