Sarkozy wayoboye u Bufaransa yakatiwe gufungwa imyaka itanu

MUGIRANEZA THIERRY
2 Min Read

Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012 yakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka itanu nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kwakira amafaranga ya Col. Muammar Gaddafi wayoboye Libya, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamanariza kuyobora u Bufaransa.

Ni icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’i Paris, kuri uyu wa Kane tariki 25 Nzeri 2025, runantegeka ko agomba guhita ajyanwa muri gereza yaba ajurira cyangwa atajurira.

Gusa urukiko rwamugize umwere ku bindi byaha byose, birimo kwakira ruswa n’icuruzwa ry’amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Sarkozy w’imyaka 70, nyuma yo kumva umwanzuro w’urukiko yavuze ko uru rubanza rushingiye ku mpamvu za politiki.

Araregwa kwakira amafaranga ya Col. Muammar Gaddafi akaba ariyo yamufashije mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko, mu guhabwa ayo mafaranga, yasezeranyije gufasha Gaddafi gukuraho isura mbi yari afite imbere y’ibihugu by’i Burayi naAmerika.

Umucamanza Nathalie Gavarino yavuze ko Sarkozy yemereye abari bamwegereye kuvugana n’abayobozi ba Libya bagamije kubona inkunga y’amafaranga yo kumwamamaza.

Sarkozy yanategetswe kandi kwishyura ihazabu y’Amayero ibihumbi 100.

Abandi baregwanwaga nawe  barimo abahoze ari ba Minisitiri b’Ubutegetsi bw’Igihugu ku ngoma ye, Claude Gueant na Brice Hortefeux.

Urukiko rwahamije Gueant ibyaha bya ruswa n’ibindi, naho Hortefeux ahamwa n’icyaha cyo gucura imigambi y’ubugizi bwa nabi.

Sarkozy yavuze ko icyabaye uyu munsi ari ibintu bikomeye cyane ku byerekeye amategeko agenga igihugu, ndetse no ku cyizere abantu bagomba kugirira ubutabera.

Ati  “Niba bashaka byanze bikunze ko njya kurara muri gereza, nzararamo.”

Kuva mu 2013 ubwo Sarkozy yavaga ku butegetsi nibwo hatangiye gucicikana inkuru z’uko yahawe amafaranga arenga miliyoni 50 z’Amayero na Col. Muammar Gaddafi ngo yiyamaze, ibyamugeje ku butegetsi.

 

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *