Umuramyi Divine Muntu yakoze indirimbo yitsa ku neza y’Imana-VIDEO

NDEKEZI Johnson
1 Min Read

Umuramyi Divine Nyinawumuntu, kuri ubu ukoresha amazina ya Divine-Muntu, yasohoye indirimbo Hozana yaturutse ku mashimwe akomeye Imana yashyize ku mutima we mu bihe bitandukanye.

Divine Muntu yatangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 2023, akaba abarizwa muri Label Trinity for Support.

Uyu muhanzi avuga ko indirimbo nshya yasohoye ari impano yageneye abakunzi ba gospel, ibibutsa gushimira Imana ku mashimwe akomeye yashyize mu mitima yabo.

Muri iyi ndirimbo hagaragaramo amashusho y’uyu muhanzi acuruza agataro, yirukankanwa n’inzego z’umutekano, ariko nyuma akazamuka akaba umucuruzi ukomeye.

Muntu asobanura ko yashakaga kwibutsa abakunzi be ko kenshi umugambi w’Imana unyura mu nzira z’amahwa.

Ati: “Igihe Dawidi yari mu ishyamba, nta muntu wari uzi ko azaba umwami, ariko nyuma benshi batangajwe no kubona ategeka Abisirayeli imyaka 40.”

Hari aho agira ati: “Mu bihe by’amakuba numvaga ntawe nsigaranye, ariko Kristo yambaye hafi, ntiyantaye, yabanye nanjye.”

Indirimbo Hozana niyo ya gatanu uyu muramyi ashyize hanze, ikurikira Mbeshejweho, Urugendo, Irembo na Lahayiroyi.

Reba indirimbo Hozana ya Divine Muntu

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *