Nyamasheke: Hari baturage 500 bo mu murenge wa Rangiro muri Nyamasheke bagaragaje ko nta byangombwa by’ubutaka bwabo bafite kubera ko bwabaruwe nk’uburi mu gishanga, ubuyobozi buratanga icyizere ko ikibazo kizakemuka vuba.
Buri Munyarwanda ufite ubutaka azi imbibi zwo zigaragazwa n’icyangobwa cy’ubutaka cya burundu, kuri bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rangiro, mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba, bahoraga bagaragaza ko badafite ibyangombwa by’ubutaka bwabo bwabaruwe nk’uburi mu gishanga.
Aba baturage bavuga ko kuba amakossa yarakozwe n’indege yafotoye ubutaka, atarakosowe ngo bahabwe ibyangombwa by’ubutaka bwabo bibasubiza inyuma mu iterambere.
Umwe muri abo baturage yavuze ko amakosa y’imbibi z’ubutaka bwabo yakozwe n’indege yafotoye ubutaka ikabwita ko buri mu gishanga asaba ko byakosorwa.
Ati “Hari aho indege yafotoye ihita igishanga ubutaka bwanditseho ko ari ubw’Akarere, kandi ari ubw’umuturage. Icyifuzo ni uko ibirebana n’ubutaka byakosorwa.”
Mugenzi we yavuze ko nta n’umwe mu baturanyi be ufite icyangombwa cya burundu cy’ubutaka bwe, kubera ko bwabaruwe nk’igishanga, asaba inzego bireba kubikosora.
Ati “Hano abantu bose tuhatuye ntabwo dufite ibyangombwa bya burundu. Indege yarafotoye hose ihafata nk’igishanga, turasaba Akarere kubikosora ubutaka butakwanditseho ntabwo ari ubwawe.”
Undi muturage yakomeje avuga ko kuba adafite icyangombwa cya burundu cy’ubutaka bwe bikomeza kuba imbogamizi y’iterambere rye.
Ati “Nk’ubu mfite icyangombwa nagana banki nkaguza amafaranga nkiteza imbere, ubu ntacyo mfite banki ntabwo yanguza amafaranga yo kwiteza imbere.”
Icyifuzo cy’aba baturage ni uko abadatuye mu gishanga basaba ubuyobozi gukosora amakosa yakozwe, bityo bagahabwa ibyangombwa by’ubutaka bya burundu, kabasha kugana ibigo by’imari bagakora bakiteza imberere.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rangiro bwatangarije UMUSEKE ko igikorwa cyo gukosora amakosa yakozwe ngo abaturage bahabwe ibyangobwa bya burundu by’ubutaka bwabo kigeze kure, bubizeza ko bitazarenga ku itariki 10 Ukwakira, 2025 iki kibazo kizaba cyarakemutse.
Uwiringiyimana Emmanuel ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rangiro, ati “Nk’uko abaturage bagejeje iki kibazo kuri Guverineri cyahise gikurikiranwa, abaturage 500 bari bafite icyo kibazo 400 bamaze kubarurirwa ubutaka, 100 basigaye na bo ku itariki 10 Ukwakira, 2025 bizaba byarangiye.”
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/NYAMASHEKE.


