Abafana ba APR baremeye Jangwani wagaruwe mu nshingano ze

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Nyuma y’inama yahuje ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo n’abafana ba yo, bahise bashyiraho gahunda yo gutangira kwegeranya ubushobozi bwo kuzasura Mugisha Frank “Jangwani” wagaruwe mu nshingano zo kuvugira abafana b’iyi kipe.

Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, ubuyobozi bwa APR FC buyobowe na Brig. Gen. Déo Rusanganwa, bwahuye n’abahagarariye amatsinda y’abafana b’iyi kipe, hagamijwe gutegura neza umukino wa Pyramids FC yo mu Misiri, mu mukino ubana wa CAF Champions League uzabera i Kigali ku wa 1 Ukwakira 2025.

Impande zombi zaganiriye kuri gahunda z’iterambere ry’ikipe, ubuyobozi butega amatwi ibyifuzo by’abafana birimo no kugabanya itike yari ku 5000 Frw ahasigaye hose. Babwiwe ko abazagura amatike kugeza iminsi ibiri mbere y’umukino, bazaba bayigura 3000 Frw ku bazicara ahasigaye hose ariko nyuma y’aho ikazasubira ku biciro bisanzwe.

Indi nkuru nziza yagarutsweho muri iyi nama, ni uko ubuyobozi bwatangarije abafana ko Jangwani yagaruwe mu nshingano yari asanganywe zo kubavugira nk’uko byari bisanzwe.

Abakunzi ba Nyamukandaira, bahise batangiza igikorwa cy’urukundo cyo kwegeranya ubushobozi bw’amafaranga yo kuzaremera Jangwani nyuma y’ibibazo aheruka kugira ubwo yatabwaga muri yombi akekwaho ibyaha birimo icyo guhabwa no gukoresha inyandiko zigakoreshwa icyo zitagenewe, bikamuviramo gufungwa by’agateganyo ariko nyuma akaza kurekurwa by’agateganyo.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko mu matsinda y’abafana b’iyi kipe y’Ingabo [Fanclubs], hatangiye gukorwa igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo kuzasura uyu muvugizi wa bo mu rwego rwo kumwereka urukundo.

Umuyobozi wa APR FC, Brig. Gen. Déo Rusanganwa yateze amatwi abafana yumva ibyifuzo bya bo
Abafana baganiriye n’ubuyobozi bwa bo babagezaho ibyifuzo bya bo
Jangwani yasubijwe mu nshingano zo kuyobora abafana ndetse abafana ayobora batangiza igikorwa cyo kumuremera

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *