Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi muri, RAB Dr, Uwamahoro Florence avuga ko bagiye gushyiraho amasite 13000 y’ibikorwa by’ubuhinzi mu Turere 30 tw’Igihugu.
Ibi yabitangaje mu gikorwa cyo gutangiza gihembwe cya mbere cy’ihinga cyabereye mu Murenge wa Kinazi , Akarere ka Ruhango.
Yavuze ko Leta izashyiraho amasite arenga 13,000 y’ubuhinzi bwahujwe mu Turere, ahazahingwa ibihingwa birimo umuceri, ibigori, ibishyimbo, ibirayi, soya, urutoki, ingano, imyumbati, imboga n’imbuto.
Dr Uwamahoro avuga ko buri site izaba ifite umukozi ushinzwe kuyikurikirana kandi ubufitiye ubumenyi.
Ati: “Izi gahunda zose zigamije kongera umusaruro, kuko ibyo byanya byose(Sites) byarangije gutunganywa”.
Yongeyeho ati: “Intego nuko muri 2029 toni kuri hegitari zikuba kabiri cyane ko imbuto dufite hari izigera kuri toni 10, toni 8 na toni zirindwi kuri hegitari”
Yavuze ko ibi bishoboka kandi ko aribyo bifuza gushyiramo imbaraga kugira ngo Abanyarwanda barusheho kwihaza mu biribwa basagurire n’amasoko.
Dr Uwamahoro avuga ko abashinzwe ubuhinzi bagomba kwegera abaturage bakabaha imbuto nziza n’ifumbire mvaruganda, kuko ibihingwa byatoranyijwe bibika amazi igihe kinini.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko bafite ibyanya 20 mu Karere kose ibi byanya bikaba bifite hegitari zigera ku 2000.
Ati:“Ibi byanya byose by’ibikorwa by’ubuhinzi bikubiyemo ibihingwa bitandukanye byera muri aka Karere”.
Muri iki gihembwe cya mbere cy’ihinga, Akarere ka Ruhango gateganya guhinga hegitari 44000 z’ibihingwa byose byera mu Karere, 3000 muri izi hegitari zagenewe igihingwa cy’ibigori.



MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.



IBI NIBYIZA CYANE GUTEKEREZA UBURYO BWO KONGERA UMUSARURO NDETSE MURI RUSANGE MUKWIHAZA KUBIRIBWA KW’ABENEGIHUGU
NTAKWIHAZA MUBIRIBWA NTA TERAMBERE RIRAMBYE MURI SOCIETY KUKO IKIRIMA NIKIRI MUNDA