Abatoza Beach Volleyball batangiye guhugurwa – AMAFOTO

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Biciye mu bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB na Komite Olempike y’u Rwanda, hatangijwe amahugurwa y’abatoza batoza umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga [Beach Volleyball].

Ni amahugurwa yatangijwe ku mugaragaro ku wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri 2025 kuri Hill Top Hotel. Abagera kuri 35 barimo n’abakiri gukina nk’ababigize umwuga, ni bo bayitabiriye.

Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro ari gutangwa n’impuguke mu mukino wa Volleyball yoherejwe n’Impuzamashyirahamwe y’uyu Mukino ku Isi [fivb], Claudia Costa Oliviera-Laciga, Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphael, yibukije aba batoza ko bakwiye kuzabyaza umusaruro ubu bumenyi bazongererwa mu minsi ine.

Ati “Twishimiye kwakira aya mahugurwa ya FIVB. Turizera ko azabagirira akamaro ndetse n’iterambere ry’umukino wa Beach Volleyball. Ubushize murabizi ko twakiriye World Tour ndetse n’ubu turifuza kongera kuyakira. Rero mwige mushyizeho umwete mbifurije amahirwe masa.”

Ni amahugurwa agabanyijemo ibice bibiri, aho mu gitondo abari kuyahabwa baba bari mu ishuri mu gihe nyuma ya Saa sita bajya ku kibuga cya Kicukiro-Mamba Beach Volleyball Court, gushyira mu bikorwa ibyo baba bigishijwe.

Abari guhugurwa, barimo abagabo n’abagore barimo abanyamahanga batatu baturutse i Burundi, Tanzania na Zimbabwe. Biteganyijwe ko azasozwa ku wa 26 Nzeri 2025.

Abagera kuri 35 barimo abagikina, ni bari guhabwa aya mahugurwa
Perezida wa FRVB, ni we watangije aya mahugurwa ku mugaragaro
Abarimu b’abatoza ba FRVB, bari mu bari gutanga amasomo
Babanza guhabwa amasomo mbere yo kujya ku kibuga
Mu ishuri babanza gusobanurirwa
Nyuma ya Saa sita aba ari ku kibuga
Bajya ku kibuga gushyira ku kibuga ibyo baba bigishijwe
Oliviera aba abereka ibyo bagomba guha abakinnyi
Impuguke ya FIVB, ni yo iri kubahugura
Bashyira mu bikorwa ibyo baba bize

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *