PSF n’Akarere ka Nyanza basinye inyandiko zirimo ubufatanye mu guteza imbere umuturage

NSHIMIYIMANA THEOGENE
3 Min Read

Ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera (PSF) mu karere ka Nyanza bwasinyanye amasezerano y’ubufatanye (MoU) n’akarere kugira ngo ibyo basanzwe bakora binanyure mu nyandiko.

Muri uku gusinya amasezerano kandi abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge (ba Gitifu) bose uko ari 10 na bo bitabiriye iki gikorwa mu rwego rwo kugira ngo basinyane amasezerano n’abayobozi b’urugaga rw’abikorera (PSF) mu mirenge bahagarariye.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera (PSF) mu karere ka Nyanza, Mukarurangwa Sophia yavuze ko gusinya amasezerano hagati ya PSF n’akarere ari igikorwa cyiza cy’indashyikirwa, kirimo ubufatanye kuko nubwo bari basanzwe bakorana ibikorwa byiza ariko noneho akarusho ibyo bakora bizajya biba byanditse.

Yagize ati “Mu busanzwe dufasha abaturage batishoboye kugira ngo bagera ku iterambere, kandi n’ubuyobozi bwite bwa leta bukadufasha mu bucuruzi bwacu. Ubu buri murenge tugiye gushyiraho abantu bazajya bakusanya imisanzu, kandi iyo misanzu izajya iza ikomeze idufashe mu iterambere ry’umuturage twese dukorera.”

Umuyobozi wa PSF mu murenge wa Busasamana, Munyambonwa John yavuze ko bagira amahirwe bakaba bahujwe na ba Gitifu b’imirenge ubundi akenshi bahuraga n’ubuyobozi bw’akarere.

Yagize ati “Iyo Gitifu avuze twese turayoboka, ariko njye nk’uwikorera iyo mvuze abaturage babigendamo gacye bityo twishimiye ubufatanye kuko intego twese dufite ni imwe, guteza imbere igihugu kandi ubufatanye iyo buhari haba hari byinshi.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira, Brigitte Mukantaganzwa yavuze ko yishimiye guhura n’ubuyobozi bwa PSF kuko mbere hari ubwo bahuraga na bo hatakurikijwe amabwiriza.

Yagize ati “Dukomeze dutahirize umugozi umwe kuko uwo dukorera ni umuturage.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Patrick Kajyambere yavuze ko basanzwe bafatanya na PSF ariko kuba bigiye mu nyandiko bigiye kuba akarusho.

Yagize ati “Ndabasaba tubigire intego tuzamure imyumvire n’imikorere, turebere hamwe uko duhagaze muri gahunda za leta.”

Mu busanzwe PSF yo mu karere ka Nyanza igira uruhare mu iterambere ry’umuturage, nko kuremera abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, guha amatungo magufi abatishoboye n’ibindi aho kugeza ubu mu karere ka Nyanza abanyamuryango ba PSF barenga 6000.

Ba gitifu na bo bahise bagirana amasezerano n’abayobozi ba PSF mu mirenge
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Patrick Kajyambere yasabye PSF gukomeza guharanira iterambere ry’umuturage

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *