Uwahoze ari Perezida yarezwe ibyaha byibasiye inyokomuntu

NDEKEZI Johnson
2 Min Read

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwareze Rodrigo Duterte, wahoze ari Perezida wa Philippines, w’imyaka 80, ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Duterte ashinjwa impfu z’abantu benshi mu ntambara ye yo kurwanya ibiyobyabwenge, aho abarenga ibihumbi bishwe nta manza baciriwe.

Umushinjacyaha wungirije wa ICC, Mame Mandiaye Niang, yavuze ko ari umufatanyacyaha uziguye mu bwicanyi bwakozwe n’abandi barimo na polisi.

Ikirego cya mbere Duterte yarezwe ni iyicwa ry’abantu 19 muri Davao City hagati ya 2013 na 2016, ubwo yari Meya.

Ibindi birego bijyanye n’igihe yari Perezida (2016–2022) no mu bihe yatangizaga intambara yise iyo kurwanya ibiyobyabwenge.

Ikirego cya kabiri kireba iyicwa ry’abantu 14, naho icya gatatu kikajyana n’iyicwa n’igerageza ryo kwica abantu 45 mu bikorwa byo kurandura ibiyobyabwenge mu byaro.

Ntiyasabye imbabazi ku rugomo rwo guhashya ibiyobyabwenge rwahitanye abarenga 6,000, nyamara impirimbanyi zivuga ko bishobora kuba ibihumbi byinshi.

Duterte yavuze ko yarwanyije abacuruzi b’ibiyobyabwenge kugira ngo akureho ibyaha byo mu mihanda muri icyo gihugu.

Duterte ni we wahoze ari Perezida wa mbere muri Aziya urezwe na ICC, afungiye i La Haye mu Buholandi kuva muri Werurwe uyu mwaka.

Umunyamategeko we yavuze ko kubera uburwayi, Duterte adafite ubushobozi bwo kuburana.

Abashyigikiye Duterte bashinja ICC gukoreshwa na Perezida Marcos mu guhangana n’umuryango wa Duterte.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *