Depite Icyizanye Masozera Jacky yasabye abarwanashyaka ba Green Party kwitabira ibikorwa bya Leta no kubyaza umusaruro amahirwe adasanzwe atangwa, arimo ari mu buhinzi n’ubworozi ndetse n’imishinga y’itera mbere, kuva mu midugudu batuyemo.
Yabisabiye mu nama n’amahugurwa y’abarwanashyaka b’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda bo mu Karere ka Bugesera, ku wa 20 Nzeri 2025.
Muri iki gikorwa, cyabereyemo amatora y’abagize inzego z’urubyiruko n’abagore ku rwego rw’akarere, hagarutswe ku mahame ya Green Party, indangagaciro zikwiye kuranga abarwanashyaka n’ibindi.
Urubyiruko n’abagore beretswe uko bakwifashisha ikoranabuhanga mu kwihangira imishinga, bakabasha kugera ku bukungu burambye.
Bahuguwe kandi ku buhinzi n’ubworozi bitanga umusaruro, no gukoresha ifumbire mborera hagamijwe kugira umusaruro mwinshi no kurengera ibidukikije.
Bakanguriwe kuba ku ruhembe mu guharanira kwimakaza ihame ry’uburinganire, kuko ari isoko nyayo y’umuryango uteye imbere kandi utekanye.
Niragire Floride, Perezida w’abagore bo mu Karere ka Bugesera muri Green Party, yavuze ko kuri ubu amahirwe ya mbere yamenye ari uko igihugu kibitayeho kandi kiteguye kubafasha kwiteza imbere.
Ati: “Ubona ko abagore batinya kugana ibigo by’imari, ngiye kubashishikariza kubigana kugira ngo biteze imbere n’imiryango yabo. Iyo umugore ateye imbere, n’urugo rutera imbere.”
Umwe mu rubyiruko nawe yagize ati: “Andi mahirwe dufite ni ikoranabuhanga. Abenshi ntabwo turikoresha ritubyarira inyungu; akenshi turarikoresha twishimisha, ariko hano banyeretse uko naribyaza umusaruro, kandi ndizera ko hari icyo ngiye guhindura.”
Hon. Masozera yagaragaje ko bifuza gufasha urubyiruko n’abagore kumenya amahirwe igihugu cyabashyiriyeho no kuyabyaza umusaruro, mu rwego rwo kwirinda ubushomeri no kwiteza imbere.
Yavuze ko iyo urubyiruko, nk’amaboko y’igihugu, rudahawe inyigisho n’ubushobozi, rwishora mu ngeso mbi zirimo ibiyobyabwenge, ubusambanyi, inda zitateguwe n’ibindi, bikagira ingaruka ku gihugu.
Ati: “N’umugore ni umutima w’urugo. Iyo umugore afite ubukene, abana baragwingira, ariko nibakora imishinga iciriritse y’ubuhinzi n’ubworozi, bazihaza mu biribwa ndetse banasagurire n’amasoko.”
Hon. Masozera yongeyeho ko ibi bigamije gutegura igihugu gifite abanyarwanda batagwingiye mu mikurire kandi batagwingiye mu bwenge.
Uyu mudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yasabye abarwanashyaka ba Green Party gukora bisanzuye, kuko ari ishyaka ryemewe mu gihugu kandi rinafite abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta.





NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Bugesera


