Abangavu ba Nigeria batsindiye u Rwanda i Kigali – AMAFOTO

HABIMANA Sadi
4 Min Read

Mu mukino ubanza w’ijonjora rya Kabiri mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi 2026 cy’abangavu batarengeje imyaka 20, ikipe y’Igihugu ya Nigeria yatsindiye iy’u Rwanda igitego 1-0 kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni umukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025 kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa Cyenda z’amanywa.

Bamwe mu bayobozi bari baje kuwureba, harimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Visi Perezida Kabiri Ushinzwe Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo w’iri shyirahamwe, Mugisha Richard, Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago, Nikita Gicanda n’Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Hadji Yussuf Mudaheranwa.

Abandi bari baje gushyigikira aba bangavu b’u Rwanda, barimo uwahoze ayobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri Ferwafa, Munyankaka Ancille, Umuyobozi wa Forever WFC, Hon. Mukanoheri Saidate n’abandi bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru w’abagore.

Uretse aba kandi, n’abakunzi ba ruhago muri rusange, bari bitabiriye uyu mukino mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu aba bangavu b’u Rwanda batarengeje imyaka 20.

Umukino watangiye Nigeria igerageza gusatira biciye kuri rutahizamu wa yo, Precious Chiemerie Oscar na Seimeyeha Janet Akekoromowei ariko ba myugariro b’u Rwanda bari bayobowe na Ndayizeye Chance, bakomeza kugarira neza.

Iminota 15 y’igice cya mbere, cyabanje kugora cyane abakobwa batozwa na Cassa Mbungo André ariko iminota yicumaga, ni ko bagendaga batinyuka ndetse batangira guhererekanya neza umupira babaga bafite.

Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi n’ubwo u Rwanda rwafatwaga nk’insina ngufi imbere ya bagenzi ba bo bari bahanganye.

Uko abanya-Nigeria basoje igice cya mbere, ni ko batangiye icya Kabiri kuko bagarukanye imbaraga bagaragaza inyota yo gushaka igitego ndetse bituma baza gukora impinduka bakuramo Kayafat Oluwatosin Mafisere wahise asimburwa na Mary Shola Aderemi.

Ibintu byaje kuba bibi ku Banyarwanda ku munota wa 70, ubwo Alaba Olabiyi yatsindiraga Nigeria igitego cy’umutwe ku mupira wari uturutse muri koruneri. Abakobwa batozwa na Mbungo, bahise bamera nk’abakangutse batangira gushaka uko bakora igitego ariko ubwugarizi bw’abanya-Nigeria bwari buhagaze neza.

Abarimo Gikundiro Scholastique, Mutoni Jeannette na Uwase Fatina, bagerageje gushaka kurema uburyo bwo gushaka igitego ariko ba myugariro ba Nigeria bakomeza kuba beza.

Iminota 90 y’umukino, yaje kurangira amanota atatu agiye ku ruhande rwa Nigeria n’intsinzi y’igitego 1-0. Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, aho u Rwanda ruzerekeza muri Nigeria.

Abakinnyi Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Cassa Mbungo André, yabanje mu kibuga ni Iramuzi Belise, Niyubahwe Amina, Ndizeye Chance, Uwase Bonnette, Ihirwe Regine, Mutoni Jeanette, Uwase Fatina, Gikundiro Scholastique, Ishimwe Darlene, Gisubizo Claudette Na Mutuyimana Sandrine.

Umugabane wa Afurika, uzahagararirwa n’Ibihugu bine, aho ubu bakiri mu cyiciro cy’amakipe 32.

Nigeria yaguye mu Rwanda yemye
Mbere yo gutangira umukino, abakapiteni bombi babanza kwifotozanya n’abasifuzi
Sandrine ahanganye n’umukinnyi wa Nigeria
U Rwanda rwatsindiwe I Kigali
Wari umukino urimo guhangana

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *