UCI yashimye Perezida Kagame watumye Shampiyona y’Isi y’Amagare ibera muri Africa

MUGIRANEZA THIERRY
3 Min Read

Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare (UCI), David Lappartient, yatangije Shampiyona y’Isi y’Amagare, ashimira Perezida Paul Kagame w’u Rwanda watumye ibera bwa mbere muri Africa.

Kuri icyi Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025, i Kigali mu Rwanda hatangiye Shampiyona y’Isi y’Amagare, aho iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 918 bo mu bihugu 110 bazarushanwa mu masiganwa 13 mu gihe cy’iminsi umunani, mu byiciro birimo abagore, abagabo ndetse n’abatarengeje imyaka 23.

Ni Shampiyona y’Isi y’Amagare ibaye ku nshuro ya 98, ikaba inshuro ya 12 ibereye hanze y’u Burayi ndetse n’ishuro ya mbere ibereye ku mugabane wa Africa.

Mu itangizwa ryayo muri BK Arena ari nabwo bwa mbere ryari ritangiriye mu nzu, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire yavuze ko ari icyumweru cy’agatangaza kigiye kuba mu Rwanda.

Ati “Iki kigiye kuba icyumweru cy’agatangaza. Mwese murakaza neza mu Rwanda muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025. Abanya-Kigali ni mwe muzatuma iri rushanwa riba ryiza kurushaho, mushyigikira abakinnyi aho bari kunyura ndetse munabakira neza.”

Yavuze ko u Rwanda rukora  ibishoboka byose ngo ruteze imbere siporo mu byiciro byose.

Ati “Ni ubwa mbere tugiye kugira isiganwa ry’amagare ry’abagore batarengeje imyaka 23 muri Shampiyona y’Isi. Ntekereza ko atari impanuka kuba rigiye kubera i Kigali mu Rwanda. Iki gihugu, gifite Umuyobozi w’indashyikirwa, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, aho guteza imbere no guha agaciro abagore ari bimwe mu biranga ubuyobozi bwe bw’icyitegererezo.”

Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare (UCI), David Lappartient yashimye Perezida Kagame, asobanura  ko ari we washyize imbaraga mu kugeza iri siganwa muri Afurika bwa mbere.

Ati “Ndashimira Perezida Kagame ku miyoborere ye n’imbaraga abishyiramo kugera ngo bikorwe bitya. Ni irushanwa twiteguye ko rizaba ririmo abafana benshi kuva ryabaho. Bitewe na televiziyo zirenga 100 zizaryerekana, ibihugu byose bizareba ibyiza bitatse u Rwanda n’ubushobozi Afurika yifitemo.”

Ku munsi wa mbere hakinwe ‘Individual Time Trial’ aho abasiganwa baba basiganwa n’ibihe ku giti cyabo.

Mu cyiciro cy’abagore bakuru, barasiganwa ku ntera y’ibilometero 31,2 mu gihe abagabo bo basiganwa  ku ntera y’ibilometero 40,6.

Umunyarwandakazi Nirere Xaveline niwe wahagurutse bwa mbere muri BK Arena, asiganwa n’ibihe ‘Individual Time Trial’
Minisitiri Nelly Mukazayire yavuze ko u Rwanda rukora byose bishoboka
David Lappartient uyobora UCI yashimye Perezida Kagame

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *