Perezida Paul Kagame uri i Baku muri Azerbaijan, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Nzeri 2025, yakiriwe na Ilham Aliyev uyobora icyo Gihugu mu Biro bye bya Zugulba.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byanditse ko bagiranye ibiganiro byihariye bigamije kuganira ku bufatanye mu nzego z’ingenzi zifitiye impande zombi inyungu.
Perezida Kagame kandi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yari yasuye Urwibutso rwa ‘Alley of Honor’, yunamira Heydar Aliyev, wabaye perezida wa gatatu w’iki gihugu na Zarifa Aliyeva wari umugore we.
Umukuru w’Igihugu yanashyize indabo ku rwibutso rw’intwari zaburiye ubuzima mu ntambara zo guhesha Azerbaijan ubwigenge n’ubusugire bwayo.
U Rwanda na Azerbaijan barasinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi n’ubworozi, uburezi, ubwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi na serivisi.
Umubano w’u Rwanda na Azerbaijan watangiye ku mugaragaro mu 2017.
Muri Mutarama 2025, nibwo ibihugu byombi byatangije uburyo bwo kugirana inama mu bya politiki ndetse no kwagura umubano n’ubutwererane mu nzego zitandukanye.
Iki Gihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Aziya no mu Burasirazuba bw’u Burayi gifite umudipolomate ugihagarariye mu Rwanda, ufite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia, naho Ambasaderi w’u Rwanda muri Azerbaijan akagira icyicaro muri Turukiya.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW




