Igisirikare cya Congo cyahaye ubutumwa abasirikare bafatiwe ku rugamba

Ange Eric Hatangimana
2 Min Read

Bwa mbere igisirikare cya Congo cyemeye ko hari abasirikare bacyo bafatiwe ku rugamba n’ihuriro ry’abarwanyi ba AFC/M23 n’abandi bahisemo gusanga iryo huriro, kibasaba kutazumva amabwiriza yabo.

Hashize igihe gito AFC/M23 igaragaje amashusho y’abantu barenga 7000 barimo abahoze ari abapolisi n’abasirikare ba Leta ya Congo, ivuga ko barangije amasomo y’abakomando mu kigo cya Rumangabo.

Ayo mashusho yamaganiwe kure na Leta ya Congo.

AFC/M23 yinjije abakomando barenga 7000 basoje imyitozo ya gisirikare

Mu butumwa bwatanzwe mu ijoro rya tariki 19 Nzeri, 2025, mu ndimi zikoreshwa muri Congo, Umuvugizi wa Gisirikare, Gen Sylvain Ekenge n’abamwungirije barimo Guillaume Nkiko Kaiko na we wahatswe gufatirwa ku rugamba i Goma, basabye abasirikare bafashwe n’abishyikirije AFC/M23 kutazayumvire “ahubwo ngo bazayerekezoho imbunda”.

Butumwa bugira buti “Ku basirikare ba FARDC bafashwe, abafatiwe ku rugamba, n’abandi bajyanywe n’umwanzi batabishaka: Muracyari abasirikare ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Nta gereza, nta munyururu, nta buryo na bumwe bwo kuboza ubwonko byahanagura indahiro mwarahiye ko muzakorera igihugu.”

Ubwo butumwa bubibutsa ko bahawe amasomo yo gukorera igihugu no kukirwanira kugera ku gitambo cya nyuma.

Igisirikare cya Congo kivuga ko bariya basirikare bakiri ku rutonde rw’abasirikare b’igihugu ndetse ibyo bagenerwa bazakomeza kubihabwa.

Ubutumwa bw’igisiirkare cya Congo bugira buti “Igihugu ntabwo cyabatereranye. FARDC irabasaba kwanga igitutu cy’umwanzi, gukomeza kugirana ibanga n’abo mwabanye, mugaruke muri Leta, no mu ngabo za FARDC igihe muzabona amahirwe ashoboka. Umwanzi ashobora kugerageza kubakoresha mu binyoma, ariko ntabwo azigera yigarurira imitima yanyu.”

Nibwo bwa mbere FARDC itanze ubutumwa nk’ubu kuva igisirikare cya Congo, Abacanshuro n’ingabo z’Abarundi, FADLR na SADC zasebera mu mirwano yahereye i Goma no mu nkengero zayo mu mpera z’umwaka wa 2024 no mu ntangiriro z’umwaka wa 2025 ubwo umujyi wa Goma wafatwaga na AFC/M23 ingabo nyinshi za Congo zigahunga, abanda bagafatwa mpiri ku rugamba n’ababafashaga.

Mu ndirimbo za bariya basirikare biyunze na AFC/M23 bagaragaye baririmba, biyemeje gukomeza imirwano kugera muri Congo habayeho impinduka mu butegetsi.

Uretse abasirikare ba FARDC bafatiwe i Goma n’abapolisi, i Bukavu naho hafatiwe benshi ndetse n’abapolisi bari abaguverinoma biyunga na AFC/M23.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • ABAYOBOZI BA CONGO UWABITA IBIGORYI NTIYABA AKABIJE KUKO MUSASEKEJE. UMUSODA WAMARAGA IMYAKA 10 ADAHABWA UMWENDA WAKAZI NTA NKWETO ABAYEHO NKINGEGERA KONGERA KUMUBWIRA FRDC N4NKO KUMUTAHO INKONDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *