Kimwe mu byagarutsweho mu biganiro byahuje Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, Ferwafa, Shema Ngoga Fabrice, ni ibibuga bishya by’ibikorano [Artificial Pitches] bizubakwa mu Rwanda.
Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Nzeri 2025 ni bwo habaye ibiganiro byahuje Infantino uyobora FIFA na Shema uyobora FERWAFA, byabereye i Rabat muri Maroc ahaherereye Icyicaro cya FIFA ku Mugabane wa Afurika.
Aba bayobozi bombi, baganiriye kuri byinshi biganisha ku kubaka ubushobozi bw’amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda, kuzamura ubumenyi bw’abasifuzi n’ibindi.
Ibibuga bine bishya bizasozwa kubakwa uyu mwaka!
Kimwe mu byagarutsweho muri ibi biganiro, ni uko bitarenze mu Ukuboza 2025, mu Rwanda hazaba hamaze kubakwa ibibuga bine by’ibikorano. Ibi bizashyirwa mu Karere ka Rutsiro, Rusizi, Gicumbi n’Umujyi wa Kigali ku nyubako ya Ferwafa.
U Rwanda ruzakira imikino mpuzamahanga itegurwa na FIFA!
Ibindi byavuzweho muri ibi biganiro, ni uko u Rwanda ruzakira imikino ya FIFA Series 2026. Iyi ni imikino mpuzamahanga iri mu rwego rw’iya gicuti ariko itegurwa na FIFA. Ihuza Ibihugu biba bivuye ku Mugabane w’i Burayi cyangwa ku Mugabane wa Amerika n’ibiba byavuye hirya no hino muri Afurika.
Ikirenze kuri ibyo kandi, ni imikino ihuza amakipe y’Ibihugu y’abagore n’ay’abagabo aba akubutse kuri iyo Migabane itandukanye. Biteganyijwe ko iyi mikino u Rwanda ruzayakira muri Werurwe 2026.
Inyubako ya FERWAFA izafungurwa ku mugaragaro!
Perezida wa FIFA n’uwa FERWAFA kandi, bemeje kuzafungura ku mugaragaro inyubako [Hotel] y’Ishyirahamwe riyobora Ruhago mu Rwanda izajya yakira ndetse ikanacumbikira abakinnyi.
Aba bayobozi bombi bemeje ko izahindurwa ndetse ikazanashyirwamo FIFA Academy. Ni inyubako byitezwe ko izaba igicumbi cyo kuzamura no guteza imbere impano z’abato mu mupira w’amaguru mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.
Ikindi cyagarutsweho muri ibi biganiro byahuje aba bayobozi, ni umushinga wa “FIFA Arena.” Ni umushinga uteganya kuzubaka ibibuga 10 bito [10 mini-pitches], aho Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri ya Siporo, yamaze gutanga ½ cy’amafaranga yo gutegura aho bizubakwa.
Ni umushinga amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda azungukiramo!
Infantino na Shema, bagarutse kuri gahunda yo gufasha amakipe y’u Rwanda gukora no kubaho kinyamwuga mu mikorere ya yo ya buri munsi [Club Professionalization and Management Program].
FIFA yiyemeje ko igiye gufatanya na FERWAFA mu kongera ubushobozi n’ubunyamwuga mu makipe y’imbere mu Gihugu.
Hanaganiriwe ku bijyanye n’mahugurwa yerekeranye n’ubutabazi bw’ibanze [CPR/AED] aherutswe gutangirwa mu Rwanda, ku wa 18-19 Nzeri 2025. Ni amahugurwa yateguwe biciye mu bufatanye bwa FERWAFA na FIFA, aho itsinda ry’Ubuvuzi ryaturutse muri uru rwego ruyobora Ruhago ku Isi n’Ihuriro ry’abaganga mu kuvura indwara z’umutima muri Afurika [AFHRA] hagamijwe kongerera ubumenyi abakinnyi, abakozi ndetse n’abafana mu bijyanye no gutanga ubutabazi bw’ibanze mu gihe hari ugize ikibazo cy’umutima.
VAR mu Rwanda yaganiriweho!
Nyuma y’uko Stade Amahoro ivuguruwe igahabwa kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, yahise inashyirwamo Ikoranabuhanga ry’amashusho yunganira abasifuzi [Video Assistant Referee, VAR] ariko ntirakoreshwa na rimwe n’ubwo iyi Stade yabereyemo amahurwa yo kurikoresha.
Abayobozi bombi, baganiriye ku gusuzuma ubushobozi bwo gukoresha uburyo bushya bwa VAR busanzwe buzwi nka “Football Video Support”, FVS, ahanini bugamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi bw’abasifuzi mu marushanwa y’imbere mu Gihugu.
Perezida wa FERWAFA, Shema, yagaragaje ko u Rwanda ruzakira amahugurwa y’Akarere ategurwa na FIFA akagenerwa abarimu b’abasifuzi muri Afurika. Ibi bituma u Rwanda rukomeza kujya ku isonga mu guhugura no kongerera ubumenyi abasifuzi ku Mugabane wa Afurika [FIFA Regional Course For Referee Instructors in Africa].
Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda kandi, yemeje ko iri shyirahamwe ryiteguye gukorana na Guverinoma y’u Rwanda mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda
Yagize ati “Iyi mishanga n’izi gahunda, ntibizubaka gusa Ibikorwaremezo. Ahubwo bizafasha no kongera ubunyamwuga, umutekano ndetse n’ubumenyi mu mukino wacu. U Rwanda rwishimiye kuba izingiro ry’Iterambere ry’Umupira w’amaguru muri Afurika.”
Igihugu cy’u Rwanda na FIFA, bisanzwe bifitanye umubano ugamije kubaka no kuzamura Iterambere ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange. Ibi biganiro byahuje impande zombi, ni iyindi ntambwe nziza ikomeza gushimangira umubano mwiza.





UMUSEKE.RW


