NYARUGENGE: Rwanda TVET Board yahaye impamyabushobozi abakobwa basoje amasomo y’ubudozi mu Murenge Kanyinya, biyemeza kuzana impinduka ku isoko ry’umurimo no guteza imbere ubukungu bwabo n’ubw’igihugu.
Ni mu birori byabaye ku wa 19 Nzeri 2025 ku kigo cy’umuryango utegamiye kuri Leta witwa Association de Solidarité pour le Progrès des Femmes Rwandaises (AMIZERO).
Pain Pour Monde akaba ari wo muryango wateye inkunga uyu mushinga w’AMIZERO wigishije umwuga w’ubudozi abakobwa 38, barimo ababyaye bakiri bato n’abacikirije amashuri asanzwe kubera ubushobozi bucye.
Mu buhamya bwatanzwe n’abahuguwe, bavuga ko aya masomo yabagiriye akamaro kuko bagiye kwihangira imirimo izabafasha kwirinda ababashukaga bagamije kubashora mu ngeso mbi.
Tuyishimire Jeannette wo mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Nyamweru avuga ko usibye kwiga umwuga mwiza w’ubudozi, bahawe n’amasomo y’isanamitima kubera ibihe bikomeye banyuzemo.
Ati: “Baduhaye ibiganiro bituremamo ibyiringiro, kandi batubwiye ko igihugu cyacu kikidukeneye ko turi ab’agaciro. Nanjye imbaraga zanjye nazishyize mu kudoda imyambaro ya Made in Rwanda kandi nzagera ku ntsinzi.”
Benurugo Claudine wo mu Mudugudu wa Nyabihu ashimira ubuyobozi bw’Igihugu cyasubije umwana wabyariye iwabo agaciro, kandi akemeza ko amahirwe bahawe yo kwigishwa umwuga bazayabyaza umusaruro.
Ati: “Mfite umwana wo kwitaho, mfite ababyeyi bakuze bambaye hafi mu buzima bushaririye, ubu budozi bugiye kumfasha muri izo nshingano zose. Ubuzima bwanjye bugiye guhinduka cyane rwose.”
Anastasia Nikuze, wungirije uhagarariye umuryango AMIZERO imbere y’amategeko, avuga ko abanyeshuri bakira, barimo abakobwa babyariye iwabo, abacikirije amashuri n’abandi badafite ubushobozi, bigira ubuntu.
Avuga ko abarangije babonye amahirwe ku isoko ry’umurimo, kuko ibyo bize bafashijwe kubyimenyereza mu bigo bizwiho ubunararibonye mu kunoza akazi k’ubudozi.
Ati: “Impamba bahawe irahagije kugira ngo nabo bagaragaze icyo bakuye muri aya masomo. Niba umuntu yarize kudoda agahabwa imashini n’ibindi bikoresho byo guheraho, icyo asabwa ni ukwiteza imbere.”
Nikuze avuga ko kwigisha aba bakobwa amasomo ngiro y’igihe gito bifasha Leta guhangana n’ubushomeri mu rubyiruko, agahamya ko iyo myuga biga izabagirira akamaro ikakagirira n’u Rwanda muri rusange.
Niyibizi Modeste, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyingiro na Tekiniki (Rwanda TVET Board) avuga ko amasomo y’ubudozi bugezweho ari gahunda ikomeje gutezwa imbere.
Ati: “Amasomo ajyanye n’ubudozi bugezweho ari kugenda atezwa imbere mu gihugu, hagamijwe kwimakaza gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.”
Yibukije abashyikirijwe impamyabushobozi ko amasomo bahawe atari ugufata inshinge n’indodo gusa, ahubwo ari intangiriro y’ubuzima bushya.
Ati: “Mugende rero mutsinde, mushingiye ku bumenyi mwahawe, ku bikoresho mwahawe, no ku buryo igihugu cyacu cy’u Rwanda kibashyigikiye.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanyinya bwashimiye AMIZERO na Pain Pour Monde bigishije aba bakobwa, busaba abasoje amasomo kwibumbira muri koperative kugira ngo bizabafashe gutsindira amasoko muri uyu Murenge no mu bindi bice.



NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW


