Hatashywe Intare Cultural Center yatwaye arenga miliyari 3Frw

Elisée MUHIZI
2 Min Read

Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI mu Ntara y’Amajyepfo batashye inyubako yuzuye itwaye arenga miliyari 3Frw.

Ni inyubako igeretse kabiri ifite icyumba kinini gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1000.

Iyi nyubako bise Intare Cultural Center ifite ibiro by’abakozi b’Umuryango, iby’abikorera, iby’abanyamategeko, ahakorerwa imyidagaduro ndetse n’ibindi bikeneye kubona ababikodesha.

Chairperson w’Umuryango mu Ntara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice avuga ko iyi nyubako igamije gukemura ikibazo cy’aho gukorera inama hahagije kandi hazajya hakira umubare munini w’abafite inama, ubukwe n’ibindi birori bitandukanye.

Ati: ”Kugeza ubu dufite icyumba cy’inama gishobora kwakira abantu 1000 bicaye neza.”

Kayitesi avuga kandi ko usibye ibyumba byakira inama, bafite n’ibiro byinshi byatangiye gukoreramo serivisi zitandukanye ndetse n’ahagenewe ibikorwa bya Siporo, ibitaramo kandi ko ari cyo abanyamuryango b’Akarere ka Nyanza bahoraga bifuza kugeraho.

Umuyobozi mu Ntare Investment, Iribagiza Claire avuga ko ashimira Abanyamuryango ba FPR -INKOTANYI mu Karere ka Nyanza kuri iki gikorwa cy’indashyikirwa bagezeho.

Ati ”Biragaragara ko bari mu cyerekezo cyiza cya Visit Rwanda kuko ari na cyo cyerekezo cy’igihugu.”

Iribagiza avuga ko hari inama nyinshi zaberaga i Kigali zigiye kujya zibera muri iyi nyubako Abanyamuryango biyujurije.

Ati: ”Turasaba n’Utundi Turere gutera ikirenge mu cy’abanyamuryango bo mu Karere ka Nyanza.”

Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu mu Muryango FPR-INKOTANYI muri aka Karere, avuga ko ari igikorwa kiziye igihe kubera ko Akarere ka Nyanza ari igicumbi cy’umuco kandi kagendwa n’abantu benshi.

Ati: ”Muri iyi nyubako twateganyije n’ahantu abagenzi bazajya bafatira amafunguro.”

Imirimo yo kubaka iyi nyubako y’Umuryango FPR- INKOTANYI yatangiye mu mwaka wa 2022.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *