Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Azerbaijan

MUGIRANEZA THIERRY
1 Min Read

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Nzeri 2025, yageze i Baku muri Azerbaijan, aho yatangiye uruzinduko rw’iminsi 3, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Azerbaijan byatangaje ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Heydar Aliyev, Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Azerbaijan, Samir Sharifov.

Bivuga ko kandi ku wa Gatandatu, Perezida Kagame azasura anashyire indabo ku gicumbi cy’intwari za Azerbaijan, aharuhukiye Heydar Aliyev, wahesheje ubwigenge iki gihugu.

Itangazo rivuga ko “Perezida Kagame azakirwa na Perezida Ilham Aliyev mu Ngoro ya Zugulba, aho bazagirana ibiganiro mu muhezo bizakurikirwa n’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.”

Ayo masezerano arimo ayo mu buhinzi n’ubworozi, uburezi, ubwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi na serivisi.

Perezida Kagame yaherukaga i Baku mu Gushyingo 2024 ubwo yitabiraga inama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku kurwanya imihindagurikire y’ikirere, COP29.

Umubano w’u Rwanda na Azerbaijan watangiye ku mugaragaro mu 2017.

Iki Gihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Aziya no mu Burasirazuba bw’u Burayi gifite umudipolomate ugihagarariye mu Rwanda, ufite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia, naho Ambasaderi w’u Rwanda muri Azerbaijan akagira icyicaro muri Turukiya.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *