Shampiyona y’Isi y’amagare izafasha abatuye Kigali kwishima

MUGIRANEZA THIERRY
4 Min Read

Abanyarwanda cyane abatuye mu Mujyi wa Kigali, basabwe kwitabira ibirori bya Shampiyona y’Isi y’Amagare banibutswa ko atazaba ari umwanya wo kwirirwa mu rugo, ko ubuzima buzakomeza nk’ibisanzwe.

Kuva ku Cyumweru tariki ya 21 kugeza tariki 28 Nzeri 2025, i Kigali mu Rwanda hazaba hari kubera Irushanwa rya Shampiyona y’Isi y’Amagare rihuza ibyiciro bitandukanye mu gusiganwa ku magare.

Ni amateka yanditswe kuko ari bwo bwa mbere iri rushanwa ribereye ku mugabane wa Afurika.

Abakinnyi 918 baturutse mu bihugu 110 bamaze kugera i Kigali aho bategereje ko umunsi nyirizina w’irushanwa ugera bagahatana mu mihanda ya Kigali mu byiciro birimo, abagore, abagabo ndetse n’abatarengeje imyaka 23 y’amavuko.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025, kigahuza abayobozi mu nzego za Leta barimo Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly; Meya w’Umujyi wa Kigali, Nsengiyumva Samuel; Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga.

Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Irène Murerwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko abaturage bakwiriye kumva ko isiganwa ry’amagare rigiye kuza ari ibirori.

Ati “Iyo abantu bakiriye ibirori by’amateka ntabwo ari umwanya wo ku guma mu rugo ahubwo ni uwo kugenda ukareba…Kigali iratekanye, ariko noneho izaba irimo ibyishimo. Muzaze twishimane.”

Yavuze ko ingamba zafashwe zirimo kuba imihanda imwe izajya iba ikoreshwa n’abasiganwa gusa, ari ukugira ngo imirimo nkenerwa cyane abe ari yo ikorwa.

Ati “Nk’iminsi ine ya mbere irushanwa rizaba riri mu bice bya Kicukiro na Remera. Indi ya nyuma riveyo bityo aho ritari ubuzima buzaba ari ubusanzwe…Ikindi niba irushanwa riratangira saa Tatu, imihanda izajya ifunga saa Moya. Uretse izakoreshwa, hari indi mihanda twakoze imeze neza izifashishwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko kuba u Rwanda rugiye kwakira irushanwa rikomeye ku Isi bishimangira umuhate warwo wo gucunga umutekano.

Ati “Ni ishema rikomeye kuri twe kandi iyo tubonye irushanwa nk’iri twongera kubakira icyizere ko u Rwanda ari igicumbi cya siporo, inama n’ibindi. Ibyo byose biba kuko hari umutekano.”

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ko gutegura iri rushanwa byafashe imbaraga z’inzego zitandukanye za Leta.

Ati “Twakoranye na Minisiteri y’Ibikorwaremezo kuko byasabaga gushaka imihanda izakoreshwa mu irushanwa, Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’Ubuzima, kuko abakinnyi 918 bakeneye kwitabwaho.”

Yavuze ko buri wese aho ari ashobora kuzaza akareba ibirori by’igare haba ahateganyirijwe abafana benshi (fan zone) , mu bice bya Kigali Convention Centre, Kwa Mutwe, Kimironko n’ahandi.

Ati “Buri wese aho ari yumve ko ashobora kuza kureba ibi birori. Ni ukunezerwa, muze muvuze ingoma,ahantu mwese mwahurira mushobora gufana igare.”

Akomeza agira ati “Iyo tuvuze ‘fan zone’ hari abashobora kumva ari ahantu hamwe gusa haba hateganyijwe, nko kuri KCC, ariko aho abantu bahagaze hose bashobora kuhagira fan zone. Byose ni ukunezerwa.”

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rugaragaza ko iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare ari umwanya mwiza wo gucuruza, rugasaba abacuruzi kwakira neza abazabagana ndetse bakirinda kongera ibiciro.

Abayobozi mu nzego za Leta mu kiganiro n’abanyamakuru

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *