Nyuma yo kunguka umufatanyabikorwa uzajya ahemba abakinnyi n’abafana bitwaye neza muri shampiyona y’abagabo y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda, habonetse undi mufatanyabikorwa uzajya utanga ibihembo birimo n’iby’umutoza mwiza w’ukwezi.
Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Nzeri 2025, ni bwo Urwego Rushinzwe Gutegura Shampiyona y’Abagabo y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League, rwasinyanye amasezerano y’imikoranire y’umwaka umwe n’Uruganda, Roots Investment Group Ltd rwenga ikinyobwa gisembuye cya Be one Gin.
Uru ruganda rukazajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino wa Shampiyona [Man of the Match], umukinnyi w’ukwezi [Player of the Month] n’umutoza w’ukwezi n’Umunyezamu w’ukwezi.
Umukinnyi witwaye neza ku mukino, azajya ahabwa ibihumbi 100 Frw, uw’ukwezi ahabwe ibihumbi 400 Frw, umunyezamu w’ukwezi we azajya ahembwa ibihumbi 200 Frw mu gihe umutoza w’ukwezi azajya ahembwa ibihumbi 300 Frw.
Uyu mufatanyabikorwa mushy awa Rwanda Premier League, aje yiyongera ku bandi barimo ePoBox Rwanda yiyemeje kujya ihemba umukinnyi w’icyumweru aho azajya ahabwa ibihumbi 200 Frw, uw’umwaka izajya imuhemba imodoka y’agaciro ka miliyoni 15 Frw mu gihe uyu mufatanyabikorwa azajya anahemba ibihumbi 25 Frw umufana w’umukino.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko RPL ikomeje ibiganiro na Banki ya Kigali, aho ishobora kwiyongera ku bandi bafatanyabikorwa b’uru rwego ruyobora rukanategura shampiyona y’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru w’uru rwego, Jules Karangwa, avuga ko bitarangiye ahubwo barajwe inshinga no gukomeza kwegera abafatabikorwa batandukanye kugira ngo bifashe shampiyona y’u Rwanda kuzamura urwego biciye mu guhanganira ibihembo bizajya bitangwa.




UMUSEKE.RW


