Umukinnyi w’umwaka agiye kujya ahembwa imodoka

HABIMANA Sadi
1 Min Read

Biciye mu bufatanye bw’Ikigo, ePoBox Rwanda gitanga serivisi zijyanye n’Ikoranabuhanga mu kohererezanya ubutumwa kuri telefoni igendanwa n’Urwego Rushinzwe gutegura shampiyona y’abagabo y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League, umukinnyi uzajya yitwara neza agahiga abandi ku mwaka, azajya ahembwa ibihembo birimo imodoka.

Ibi byatangajwe nyuma y’amasezerano y’imikoranire yashyizweho umukono n’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League n’ubwa ePoBox Rwanda, mu muhango wabaye ku wa Kane, tariki ya 18 Nzeri 2025.

Mu byatangajwe, harimo ibihembo bizajya bihabwa umukinnyi w’umwaka. Uyu azajya ahabwa imodoka ifite agaciro ka miliyoni 15.

Abandi bazajya bahembwa biciye muri ubu bufatanye, ni umufana w’umukino uzajya ahabwa ibihumbi 25 Frw mu gihe umukinnyi w’icyumweru azajya ahembwa ibihumbi 200 Frw.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu, hasinywa amasezerano hagati ya Rwanda Premier n’umufatanyabikorwa uzajya uhemba umukinnyi w’umukino [man of the match] n’umukinnyi w’ukwezi [player of the month].

Abitwaye neza kurusha abandi muri Rwanda Premier League, bagiye kujya babihemberwa
Niyigena Clèment ni we wabaye umukinnyi w’umwaka w’imikino 2024/2025 ariko mu bihembo yahawe nta mafaranga arimo

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *