Nyuma yo gutsindwa na Misiri amaseti 3-1 muri ¼ cy’Irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’ingimbi zitarengeje imyaka 20 riri kubera mu Misiri, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda igiye guhatanira imyanya myiza.
Ku wa Kane, tariki ya 18 Nzeri 2025, ni bwo urugendo rw’ingimbi z’u Rwanda zitarengeje imyaka 20, rwashyizweho akadomo mu irushanwa ryo gushaka igikombe cy’irushanwa ry’Igikombe cya Afurika 2025 rikomeje kubera i Cairo mu Misiri.
U Rwanda rwatsinzwe na Misiri amaseti 3-1 ariko kuri uyu wa Gatanu, rurakina umukino wa mbere wo guhatanira umwanya uri hagati y’uwa Gatanu kugeza ku wa Munani [5-8].
Izi ngimbi z’u Rwanda, zirakina na Algérie Saa Yine z’Igitondo. Zombi ziraba zihatanira umwanya kuva ku wa Gatanu kugeza ku wa Munani.
U Rwanda rwari mu itsinda rya Kabiri na Kenya, Maroc na Cameroun. Rwatsinzwe imikino ibiri muri itatu, rusoza ku mwanya wa kane muri iryo tsinda.



UMUSEKE.RW


