Abafana ba Rwanda Premier League bashyizwe igorora

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Biciye mu bufatanye bw’Ikigo, ePoBox Rwanda na Rwanda Premier League ishinzwe gutegura shampiyona y’abagabo y’Icyiciro cya mbere, abafana bareba iyi shampiyona bagenewe ibihembo bizajya bitangwa kuri buri mukino.

Ku wa Kane, tariki ya 18 Nzeri 2025, ni bwo ubuyobozi bw’Urwego Rushinzwe gutegura shampiyona y’abagabo y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League n’ubuyobozi bw’Ikigo, ePoBox Rwanda, basinyanye amasezerano y’imikoranire agamije gushyigikira abitwara neza muri iyi shampiyona.

Mu rwego rwo gukurura abafana kuza ku ma stade gushyikira amakipe ya bo, aba bagenewe ibihembo bizajya bitangwa kuri buri mukino. Hazajya hahembwa umufana witwaye neza kuri buri mukino, aho azajya ahabwa ibihumbi 25 Frw.

Kugira ngo abashe kwegukana aya mafaranga, bisaba ko azajya aba ari we wahize mugenzi we mu irushanwa rizajya riba ryateganyijwe. Ababimburiye abandi, babyegukanye biciye mu gutera za penaliti ku mikino yabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Abahembwe ku mikino y’umunsi wa Kabiri wa shampiyona yabereye i Kigali, ni Umutoni Françoise wa Gicumbi FC na Mugabo Emmanuel wa Gorilla FC.

Uretse guhemba abafana, hagiye kujya hahembwa umukinnyi witwaye neza mu cyumweru aho azajya ahabwa ibihumbi 200 Frw mu gihe uw’umwaka azajya ahembwa imodoka ifite agaciro ka miliyoni 15 Frw.

Abafana bagiye kujya bahembwa kuri buri mukino wa shampiyona

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *