Umubyeyi wa Masamba yitabye Imana

NDEKEZI Johnson
1 Min Read

Mukarugagi Ancille, Nyina wa Masamba Intore yatabarutse kuri uyu wa Kane tariki 18 Nzeri 2025 ku myaka 83 y’amavuko, azize uburwayi.

Massamba Intore yavuze ko umubyeyi we yari amaze imyaka myinshi arwaye, akaba yitabye Imana amaze iminsi ine arwariye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Ati: “Atabarukiye mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare i Kanombe, yari amaze imyaka myinshi arwaye, ariko arakira kwa kundi kw’ababyeyi, arongera ararwara amaze iminsi ine gusa mu bitaro.”

Uretse Massamba Intore, uyu mubyeyi yareze benshi mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Jules Sentore, Lionel Sentore, Daniel Ngarukiye n’abandi benshi.

Nyina wa Masamba atabarutse nyuma y’imyaka 13 umugabo we Sentore Athanase yitabye Imana.

Nk’uko tubicyesha Imvaho Nshya, ikiriyo kirabera i Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Thanks a bunch for sharing this with all of us you actually realize what you are speaking approximately! Bookmarked. Kindly also seek advice from my web site =). We will have a hyperlink exchange arrangement among us!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *