Imipaka ya Rusizi na Grande Barrière i Rubavu, uruhande rwo muri Congo rwongereye amasaha y’urujya n’uruza.
Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 18 Nzeri, 2025 n’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, n’iya Kivu y’Amajyaruguru zigenzurwa na AFC/M23.
Itangazo ryasohowe na Guverineri washyizweho na AFC/M23 muri Kivu y’Amajyepfo, Busu Bwa Ngwi Nshombo Patrick, rivuga ko kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri, 2025 umupaka uzajya ufungura saa 06h00 za mu gitondo ufunge saa yine z’ijoro (22h00).
Icyo cyemezo cyamenyeshejwe abatuye Intara ya Kivu y’Amajyepfo by’umwihariko abaturage b’i Bukavu, ngo cyafashwe mu rwego rwo koroshya ingendo.
Kuri uyu wa Kane kandi Intara ya Kivu ya Ruguru na yo iyobowe na AFC/M23 yatangaje ko amasaha yo gukora k’umupaka wa Grande Barrière uruhande rwa Congo, ari ukuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06h00) kugeza saa sita z’ijoro (00h00).
Icyo cyemezo kiratangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri, 2025.
Ubusanzwe mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa ari bwo bwagenzuraga umujyi wa Goma, umupaka wa Grande Barriere wafungaga saa kenda (15h00), cyakora AFC/M23 yari yarongereye amasaha umupaka wafungaga saa yine z’ijoro (22h00).
Mukwaya Olivier uri i Rubavu avuga ko kongera amasaha umupaka ukora bishobora gufasha abantu bamwe na bamwe bakorera imirimo muri Congo cyangwa mu Rwanda bigasaba ko bataha ijoro kuri buri ruhande, cyakora yongeraho ko mu busanzwe abaturage basanzwe baba atari benshi mu muhanda muri ariya amasaha.
UMUSEKE.RW


