Urukiko rwategetse ko abasore baregwa kwica mugenzi wabo”mu bukwe” bafungwa

NSHIMIYIMANA THEOGENE
4 Min Read

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo rwategetse ko abasore bane bakekwaho kwica mugenzi wabo bari mu muhuro w’ubukwe bakurikiranwa bafungwa iminsi 30 by’agateganyo.

Ubushinjacyaha burega Ndikumana Samuel, Nshimiyimana Noël, Jean Pierre Byiringiro ndetse na Niyonshima Fils icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu umusore uri mu kigero cy’imyaka 23 witwa Slydio.

Ubushinjacyaha buvuga ko nyakwigendera yakubitiwe mu muhuro ahabereye ubukwe bugacya agapfa akubiswe na bariya basore bari mu kigero cy’imyaka 25.

Byabereye mu kagari ka Karama, mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza.

Nshimiyimana uregwa mu rukiko yavuze ko yagundaguranye na nyakwigendera noneho maze amujya hejuru abantu baza kumukiza ari nako bakubita nyakwigendera inkoni ntiyabamenya cyakora amenyamo Byiringiro bareganwa wenyine.

Byiringiro mu rukiko yavuze ko atakubise nyakwigendera cyakora yabonye Nshimiyimana Noël barwana.

Ndikumana nawe uregwa mu rukiko yavuze ko nyakwigendera yamukanguye ngo babyine maze aranga ahita yigira kuryama kwa nyirurugo rwarimo ubukwe.

Niyonshima na we uregwa mu rukiko yahakanye ko atakubise nyakwigendera Nzayisenga Slydio.

Isesengura ry’ikibazo kigize urubanza ni uko urukiko rubibona.

Urukiko rurasanga Nshimiyimana mu bugenzacyaha yaravuze ko yarwanye na nyakwigendera ndetse abo bareganwa bajya kubakiza bakubita nyakwigendera.

Urukiko rurasanga Jean Pierre muri RIB yaravuze ko Noël yarwanye na nyakwigendera maze Fils na Samuel baregwa bakubita inkoni nyakwigendera kugeza inkoni zimuriye bucyeye arapfa.

Urukiko kandi rurasanga Samuel yaraburanye ahakana icyaha kandi muri RIB yaremeye ko yari mu muhuro, kandi avuga ko Noël bareganwa yarwanye na nyakwigendera maze Jean Pierre na we agakubita nyakwigendera.

Urukiko rusanga Fils muri RIB yaravuze ko yiboneye n’amaso ye Noël na Jean Pierre bareganwa bari gukubita nyakwigendera bucyeye agapfa.

Urukiko kandi rusanga hari umutangabuhamya ari we nyirurugo rw’ahabereye ubukwe yumvise umuntu utaka bajya gutabara maze basanga abaregwa bari gukubita nyakwigendera.

Raporo y’ubuyobozi bw’akagari kandi ivuga ko abaregwa bose bakubise nyakwigendera bucyeye arapfa.

Urukiko rurasanga abaregwa nubwo bageze mu rukiko bagahakana icyaha ariko babazwa mu bugenzacyaha (RIB) barashinjanye hagati yabo ndetse hari abatangabuhamya babashinja ko babonye bakubita nyakwigendera bityo hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha baregwa, maze urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rukavuga ko abaregwa bose bagomba gukurikiranwa bafunzwe mu gihe cy’iminsi 30 mu igororero.

Icyemezo cy’urukiko

Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma abaregwa bakekwaho icyaha, urukiko kandi rwemeje ko abaregwa bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, mu igororero, umucamanza yibutsa abaregwa ko iki cyemezo bemerewe kukijurira bitarenze iminsi itanu.

Bose baburaniraga mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo hari abaramutse bajuririye iki cyemezo muri bo baburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Huye gusa hanze y’urukiko Imiryango yabo yavugaga ko iki cyemezo batazakijurira ahubwo bategereza kuzaburana mu mizi baranamenye icyo raporo ya muganga yemeza.

Mu rukiko kandi baburana abaregwa bagarutse cyane kuri nyirurugo wahabereye ubukwe ko afite uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera kuko nawe yakubise nyakwigendera maze amushyira mu rugo rwe arembera aho buracya aramwihorera abatashye ubukwe baba aribo batabaza hagaruswe kandi kuwacurangaga mu muhuro (Dj) ko nawe yakubise nyakwigendera gusa ari nyirurugo ndetse na Dj nta buryozwacyaha bwabayeho.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • IKWIYE GUSHAKA AHANDI YAJYA IFUNGIRA ABA BANTU BICA ABANTU MURI IKI GIHE KANDI BAGAKATIRWA BURUNDU NAKATO. BIVUZE KO NTA MUNTU WEMERERWA KUBASURA UBUZIMA BWABO BWOSE BENE WABO BAKABIBAGIRWA AHO BAFUNGIYE KUKO KWICANA NO GUTEMANA BIRAKABIJEE. KANDI UWATINYUTSE GUTEMA WESE NUBWO YATEMA ITUNGO NAWE AGASHYIRWA MURI AKO KATUZURA NAVUZE NAKO AKATO DA! MBONA ISI YUBU IDASHAKA UKURI

  • I in addition to my guys were analyzing the best advice located on your web blog then the sudden developed a horrible suspicion I never expressed respect to the web site owner for those tips. Most of the boys became for that reason very interested to learn all of them and now have in actuality been taking pleasure in these things. We appreciate you getting indeed thoughtful and for getting this kind of extraordinary topics millions of individuals are really desperate to be informed on. Our honest regret for not expressing gratitude to you earlier.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *