Croix-Rouge y’u Rwanda irakataje mu kwigira no kwihutisha iterambere

NDEKEZI Johnson
2 Min Read

Croix-Rouge y’u Rwanda (CRR) yagaragaje ko yihaye intego yo kwigira biciye mu ishoramari, kugira ngo ikomeze gufasha imbabare itarinze gutegereza inkunga z’amahanga.

Byatangajwe ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Croix-Rouge w’Ubutabazi bw’Ibanze, uba buri wa Gatandatu wa nyuma w’icyumweru cya kabiri cya Nzeri buri mwaka.

Uyu muryango wagaragaje ko washoye imari mu bikorwa bya hoteli mu Karere ka Karongi, Ngoma na Huye, ndetse no mu nyubako z’ubucuruzi ziri kubakwa ku cyicaro gikuru mu Mujyi wa Kigali.

Emmanuel Mazimpaka, ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri CRR, yavuze ko amafaranga ava muri iri shoramari ari yo afasha abaturage mu gihe bahuye n’ibiza cyangwa ibindi bibazo.

Yagize ati: “Hari abo dusakarira inzu iyo yasakambuwe n’inkubi, hari abo tugurira amatungo. Iri shoramari ridufasha kugira ubushobozi bwo guhita dutabara abaturage batiriwe bategereza inkunga z’amahanga.”

Yongeraho ko CRR yashyize kandi imbaraga mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, aho buri mwaka biyemeza gutera ibiti miliyoni.

Ibi birimo ibifasha gufata ubutaka, ibivangwa n’imyaka byera imbuto, ndetse n’ibiti birimbisha ahantu bigatanga umwuka mwiza.

Avuga ko: “Ibyo bijyana nyine no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Iyo mihindagurikire iteza ibiza birimo ubutayu, inkangu, amapfa… bigatuma twe nka Croix-Rouge dutabara abantu kandi bigira ikiguzi.”

Ibi bijyana kandi no guhugura abakorerabushake mu butabazi bw’ibanze hirya no hino mu gihugu, kugira ngo bafashe mu bikorwa byo gutabara abaturage mu gihe cy’ibiza n’ibindi byago.

Alexia Rubuga, umuyobozi w’urubyiruko muri CRR, yavuze ko intego nyamukuru z’ubutabazi ari guhagarika ibyago byabangamira ubuzima, gukiza, kwirinda gukomera kw’indwara no kugeza umurwayi kwa muganga atekanye.

Rubuga yashimangiye ko umunsi mpuzamahanga w’ubutabazi bw’ibanze uba ari uwo kwibutsa urubyiruko kurangwa n’urukundo no kwita ku mbabare.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *