Umusore n’inkumi bahohotewe habura umunsi umwe ngo bakore ubukwe

MUHIRE DONATIEN
2 Min Read

Nyamasheke: Hari abageni bambuwe ibyo bari batwaye byo kwifashisha mu bukwe bakorerwa urugomo baranakubitwa bituma basubika ubukwe.

Uru rugomo rwabereye mu mudugudu wa Runyinya, akagari ka Impala, Umurenge wa Bushenge mu ijoro ryo kuwa 10 -11 Nzeri, 2025.

Abageni bwari buke bakora ubukwe imbere y’Imana, ku itariki ya 11 Nzeri 2025 ni Muhawenayo Jeannette na Habumugisha  Fiston.

Amakuru agera ku MUSEKE avuga ko batabawe n’irondo bajyanwa mu bitaro by’Intara bya Bushenge, batangira kwitabwaho  n’abaganga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge, Habumugisha Hyacinthe yatangarije UMUSEKE ko byabaye abageni bajyanwa mu bitaro bya Bushenge basanga batakomerekejwe.

Ati “Nibyo abageni bakorerwe urugomo barakubitwa, bamburwa imyenda y’ubukwe na telefoni ebyiri, batabawe n’irondo bajyanwa mu bitaro basanga batakomerekejwe.”

Yakomeje avuga ko bamerewe neza, bavuye mu bitaro bagiye gukomeza iby’ubukwe ndetse ngo bamwe mu babakoreye urugomo batawe muri yombi, iperereza rirakomeje.

Ati “Twahise dukora inama irimo ingabo z’igihugu na Polisi n’abaturage, hamaze gufatwa abantu batanu bakekwaho gukora urwo rugomo batanze amakuru ku bandi bafatanyije baracyashakishwa.”

Mu butumwa umuyobozi yatanze, harimo guhumuriza abaturage by’umwihariko abakorewe urugomo, n’imiryango yabo, yibutsa abaturage ko umutekano w’igihugu urinzwe ko nta we uri hejuru y’amategeko.

Abageni basubitse ubukwe kubera urugomo bakorewe, ubu basezerewe n’ibitaro ubukwe bwimuriwe ku Cyumweru tariki 14 Nzeri, 2025.

Abakekwaho kugira uruhare mu rugomo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Shangi.

Abafashwe bakekwaho ruriya rugomo
Inzego z’umutekano zahumurije abaturage zinaburira abakora ibyaha

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/NYAMAHEKE.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *