Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025 yageze i Doha aho yitabiriye inama imuhuza n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byanditse kuri X ko ku Kibuga cy’Indege, Umukuru w’Igihugu yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Sultan bin Saad bin Sultan Al Muraikhi.
U Rwanda na Qatar bifitanye umubano umaze gushinga imizi mu nzego zitandukanye.
U Rwanda rwari ruherutse kwamagana ibitero Israel yagabye kuri Qatar tariki 9 Nzeri 2025, igambiriye kwica abayobozi b’Umutwe wa Hamas bari i Doha.
Ibihugu byombi byagiye bisinya amasezerano agamije kwagura no kunoza umubano, nko ku wa 12 Gashyantare 2025, hasinywe imbanzirizamushinga iteganya guriraho visa abaturage b’ibihugu byombi.
Sosiyete z’indege z’Ibihugu byombi, RwandAir na Qatar Airways zifitanye imikoranire.
Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Kigali kiri kubwaka mu Karere Bugesera, kizazaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.
Mu Rwego rw’umutekano, Polisi y’u Rwanda n’Urwego Rushinzwe Umutekano imbere muri Qatar, Lekhwiya, byasinye amasezerano y’imikoranire agamije gushimangira ubufatanye bw’impande zombi mu byerekeye umutekano no guhangana n’ibyaha.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW


