Abasifuzi ba Rwanda Premier League bashyizwe igorora

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Abasifuzi bo muri shampiyona y’abagabo y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru, babwiwe ko bagiye kongererwa agahimbazamusyi bahabwaga ndetse bakoroherezwa ingendo mu gihe bagiye gusifurira mu Ntara za kure.

Mbere y’uko hatangira umwaka w’imikino 2025/2026 mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Shema Ngoga Fabrice uyobora iri Shyirahamwe, yafashe umwanya wo kugirana inama n’abasifura shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu bagabo.

Mbere yo kugira ibyo abasaba, Shema yemereye aba basifuzi ko ibyo bahabwaga bigiye kwiyongera guhera ku mikino iteganyijwe uyu munsi ubwo Gorilla FC iraba yakiriye AS Muhanga kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanya.

Mu nkuru nziza aba basifuzi babwiwe, ni uko agahimbazamusyi bahabwaga ku mikino basifuye, kagiye kuva ku bihumbi 47 Frw kakagera ku bihumbi 100 Frw.

Perezida wa Ferwafa kandi, yabemereye ko guhera ku munsi wa Gatatu wa shampiyona, abazajya bajya gusifura imikino mu Turere turimo Rusizi na Rubavu, bazajya bagenda umunsi umwe mbere kugira ngo babashe kuruhuka bihagije kugira ngo babashe gusifura bameze neza.

Nyuma y’ubu butumwa uyu muyobozi yagejeje ku basifuzi mu nama yabereye mu Mujyi wa Kigali, nawe yabasabye kuzaba beza kurusha uko umwaka ushize warangiye baterwa amabuye na benshi.

Yabasabye kandi ko bakwiye kuzagira uruhare mu migendekere myiza ya shampiyona, kuko mu gihe izacuruzwa na bo bazabyungukiramo.

Mu nama abasifuzi ba Rwanda Premier League babanje kugirana na Perezida wa Ferwafa, bijejwe ko bagiye kuzamurirwa agahimbazamusyi k’imikino basifura
Shema Fabrice uyobora Ferwafa, yijeje abasifuzi ko ibyo bahabwaga bigiye kwikuba
Abasifuzi ba Rwanda Premier League bashyizwe igorora

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *