Umugabo nabo yari agiye kugurira gasegereti batawe muri yombi

NDEKEZI Johnson
1 Min Read

RULINDO: Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo wari uje kugura amabuye y’agaciro acukurwa mu buryo butemewe, ndetse hafatwa n’abacukuzi 10 bari bagiye kumugurisha ibiro 6 by’amabuye bya gasegereti.

Aba bafatiwe mu Murenge wa Masoro ku wa Kane, tariki ya 11 Nzeri 2025, mu bikorwa bya Polisi bigamije kurwanya ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Rulindo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yabwiye UMUSEKE ko usibye kuba bafatanywe ibiro 6 bya gasegereti, banafatanywe n’ibitiyo 8, isuka n’igisongo.

Uyu mugabo yafatanywe amafaranga ibihumbi 600 y’u Rwanda yari agiye kwishyura abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Yasabye abishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe kubicikaho, kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse bagakuramo indwara zituruka ku bwirinzi bucye.

Yagize ati: “Ikindi, usanga aho bukorerwa hahora umutekano muke n’urugomo bituruka ku makimbirane hagati y’ababukora n’abangirizwa imirima. Turasaba abantu kubyirinda.”

IP Ngirabakunzi yongeyeho ko: “Ibikorwa byo gufata abinangiye bikorwa umunsi ku wundi kandi bizakomeza, ababwishoramo bafatwe ndetse n’abatiza umurindi ubu bucukuzi.”

Abafashwe uko ari 11 bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi kugira ngo bakurikiranwe n’inzego z’ubutabera.

Amabuye ya gasegereti yafatanywe abatawe muri yombi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *