Munezero Lisa yashimiye Inganzo Ngari ku gihembo yamugeneye

NDEKEZI Johnson
3 Min Read

Munezero Lisa Adeline yashimiye byimazeyo Inganzo Ngari ku gihembo yamugeneye, agaragaza ko yatewe ishema no kugihabwa n’itsinda rimaze kuba ubukombe haba mu Rwanda no mu mahanga.

Ni igihembo yashyikirijwe imbere y’abanyacyubahiro n’abakunzi b’umuziki Nyarwanda, ku wa 01 Kanama 2025 mu gitaramo “Tubarusha Inganji” cyabereye muri Camp Kigali.
Mu bashimiwe ku mitegurire n’imigendecyere myiza y’icyo gitaramo harimo ML Aspire Group yashinzwe na Munezero Lisa Adeline, rwiyemezamirimo ukiri muto wanitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.
Munezero yagaragaje amarangamutima kuri icyo gikombe yahawe n’Inganzo Ngari asanzwe afata nk’abahanga bakunze gushyigikirana.
Yavuze ko bakunze gukorana mu bitaramo bitandukanye nk’aho mu 2023 bateye inkunga igitaramo cy’iryo torero kandi nabwo byagenze neza cyane.
Yavuze ko ML Aspire ari kompanyi yatangiye agisoza amashuri yisumbuye, aho yagendaga aheza hirya no hino ibikoresho by’ubwubatsi.
Ati: “Ubu dufitemo igice cya ‘Business Consultancy’ n’ikindi cya ‘International business trainings’ kuri ba rwiyemezamirimo bakiri bato “Young entrepreneurs”.
Yagiriye inama urubyiruko rwifuza kwinjira mu bushabitsi, abasaba kubanza kumenya icyo bakunda cyane akaba ari cyo bashabikamo.
Ati: “Icya mbere ni ukumenya icyo ukunda, gutangira ubu ntakuguma gutegereza, gukomeza kwihangana kandi ukigira ku makosa yawe”.
Munezero avuga ko urubyiruko rukwiriye gutinyuka rugahitamo kwikorera kuko biryoha kandi bitanga inyungu ifatika.
Yagaragaje ko igisabwa ari ukugira ubumenyi bubafasha kwiga isoko n’uko bikorwa kugira ngo bagire ubucuruzi bujyanye n’igihe ndetse bw’umwuga.
Ati: “Icyo nababwira ni uko kwikorera ari ibintu byiza ubu n’ahazaza habo, bagomba guhanga umurimo ariko kugira ngo batere imbere bakwiye kugira ubumenyi bubafasha kwiga isoko n’uko bikorwa kugira ngo bagire ubucuruzi bujyanye n’igihe ndetse bw’umwuga”.
Munezero Lisa Adeline ari muri ba rwiyemezamirimo bahawe ibihembo mpuzamahanga ku bwo guhugura no gutinyura urubyiruko mu bijyanye no kwikorera.
Igihembo yahawe cyitwa “Grand Prix Spécial de la formation professionnelle au Rwanda”, akaba yaragishyikirijwe mu mpera za Nyakanga muri 2023.
Igihembo mpuzamahanga cyahawe Munezero cyanahawe abanyacyubahiro batandukanye ku Isi.
Munezero Lisa Adeline
Igikombe Inganzo Ngari yahaye ML Aspire ya Munezero Lisa Adeline
Inganzo Ngari yashimiye abagize uruhare mu migendekere myiza y’igitaramo cyayo
Munezero Lisa Adeline aherutse guhabwa igihembo mpuzamahanga
Bamwe mu banyacyubahiro ku Isi bahawe iki gihembo mu 2023

NDEKEZI JOHSNON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *