Muhanga: Ubuyobozi bw’Ikigo WASAC GROUP buvuga ko Metero kibe 4000 zahabwaga abaturage ku munsi zigiye kwikuba gatatu.
Iki gisubizo ubuyobozi bwa WASAC GROUP bwagitanze bushingiye ku ibura ry’amazi ku batuye Umujyi wa Muhanga, bakunze kwitotomba cyane muri iyi myaka ibiri kugeza uyu munsi.
Bamwe mu batuye uyu Mujyi wa Muhanga bavuga ko iyo babajije ubuyobozi bwa WASAC Ishami rya Muhanga bubabwira ko bwohereza metero kibe 4000 ku munsi mu Mujyi wa Muhanga, zigacikanwa kuko zitabasha guhaza abafatabuguzi bose kubera ko ari benshi.
Uruganda rutunganya amazi rukaba ntiruravugururwa cyangwa ngo barwongerere ubushobozi, kuko rwatashywe mu mwaka wa 1988 icyo gihe umubare w’abari batuye Umujyi wa Muhanga wari mukeya.
Umuvugizi w’Ikigo WASAC GROUP, Bimenyimana Robert yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo cy’ibura ry’amazi mu Mujyi wa Muhanga bakizi, akavuga ko kugira ngo gikemuke burundu batangiye gutanga isoko kuri ba rwiyemezamirimo bazubaka uruganda rushya rwa Kagaga rutunganya amazi, kuko ku munsi ruzajya rwohereza metero kibe z’amazi 12,000.
Ati: ”Twabanje gushaka umufatanyabikorwa araboneka, ubu turimo kuganira na rwiyemezamirimo wahawe isoko, kandi turizera ko mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2026 imirimo yo kubaka urwo ruganda izaba itangiye.”
Bimenyimana avuga ko uwahawe isoko ryo kubaka uruganda rwa Kagaga yamaze kubona amasezerano yashyizweho imikono z’impande zombi.
Ati: ”Icyo dusaba abaturage ni ugusaranganya izo metero kibe bahabwa ku munsi, abifite bakagura ibigega kugira ngo babyifashishe mu gihe ibura ry’amazi ribayeho.”
Nubwo bimeze gutyo bamwe mu nzobere mu mutunganyirize y’imijyi n’inzobere bavuga ko nta genamigambi ryabayeho mbere, kubera ko metero kibe z’amazi abatuye Umujyi babona ku munsi zagombaga kujyana n’ubwiyongere bw’abaturage.
Umwe yagize ati: ”Abatuye umujyi wa Muhanga bakeneye metero kibe 8000 ku munsi, igihe imirimo y’uruganda izaba irangiye ni kera ugereranyije n’iminsi abaturage bamaze badafite amazi abahagije.”
Izi nzobere zivuga ko icyo gihe uruganda rutunganya amazi rwa Gihuma rwubakwa muri uwo mwaka wa 1988, hari hatarubakwa inganda nyinshi nk’izihari ubu muri uyu Mujyi, kandi nta bigo by’amashuri byari bihari kuri iki kigero.
Bakavuga ko nta amahoteli, moteli, na za restaurants, ibigo by’abihayimana na serivisi zibishamikiyeho, isoko rya Muhanga ndetse n’inyubako zigeretse z’abikorera zihaboneka byose bikenera amazi ahagije.
Gusa bivugwa ko inganda 4 zatangiye gukora ku zirenga 10 ziteganywa kubakwa muri iki cyanya cy’inganda ari zo zibona ingano y’amazi menshi ku munsi.
Bamwe mu batuye Umujyi wa Muhanga bavuga ko bazatura umutwaro wo kuvoma akabande igihe urwo ruganda ruzaba rwatangiye kubaha amazi.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.


