Gicumbi FC yerekanye abarimo Ahishakiye Hértier izifashisha muri 2025/2026

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Mbere yo gutangira umwaka w’imikino 2025/2026, ubuyobozi bw’ikipe ya Gicumbi FC bwerekanye abakinnyi 26 barimo Ahishakiniye Hértier iyi kipe izifashisha.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025 mbere y’umukino wa gicuti wabereye kuri Stade Mumena, ukarangira Gicumbi FC itsinze Musanze FC ibitego 2-0.

Nyuma y’uyu mukino, ubuyobozi bw’iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Gicumbi, bwahise bwereka abanyamuryango ba yo, abakinnyi 26 izakoresha muri uyu mwaka w’imikino.

Amwe mu mazina yagaragaye mu berekanywe, ni umunyezamu waciye muri APR FC na Marines FC, Ahishakiye Hértier, Nshimiyimana Marc Govin uzaba ari na kapiteni w’iyi kipe, myugariro w’ibumoso, Hakizimana Félicien n’abandi.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko iyi kipe izakoresha Ingengo y’Imari ya miliyoni 300 Frw muri uyu mwaka 2025/2026. Iyi kipe itozwa na Bisengimana Justin, izaba iri mu zihatanira imyanya myiza.

Gicumbi FC izakoresha abakinnyi 26
Myugariro, Hakizimana Félicien ari mu bazakinira Gicumbi FC
Umunyezamu, Ahishakiye Hértier ni we uzaba uhagaze mu izamu rya Gicumbi FC
Patrick wakiniye Mukura VS na Sunrise FC, nawe ari muri Gicumbi FC
Niyonsaba Eric uherutse muri Police FC, nawe yahisemo Gicumbi FC

Bisengimana Justin ni we mutoza mukuru wa Gicumbi FC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Murakoze cyane kutumenyesha amakuru agezweho.
    GICUMBI FC tuyifurije intsinzi.
    Tuboneyeho gushimira byimazeyo Ubuyobozi bw’Akarere ka GICUMBI bushyigikira ikipe mu mvugo no mu ngiro ,bugakangurira buri wese gukunda siporo bugatangiramo n’ubutumwa bukomeye ngo: “Ubumwe bwacu ni zo mbaraga zacu”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *