Ibihugu by’u Rwanda na Liberia byahamije kwagura umubano bisanganywe ubwo byasinyanaga amasezerano abiri.
Aya arimo ayo gushyiraho komisiyo ihuriweho iziga ku bijyanye n’imikoranire ndetse n’ayo gukuraho visa hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano yashyiriweho umukono i Monrovia muri Liberia na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wo muri iki gihugu, Sara Beysolow Nyanti.
Minisitiri Nduhungirehe ari i Monrovia mu ruzinduko rw’akazi.
Umubano w’u Rwanda na Liberia, si uwa none dore ko no muri Nzeri 2024, i Kigali ibihugu byombi byari byasinyanye amasezerano yagutse y’ubufatanye ko kwagura umubano.
Ibihugu byombi kandi bikorana mu nzego zirimo gusangira ubumenyi mu by’umutekano binyuze muri Polisi ndetse no mu burezi aho Abanya_Liberia baza kwiga mu Rwanda ibijyanye n’amategeko.
Rosemary Mbabazi ni we uhagarariye u Rwanda muri Liberia nka Ambasaderi ariko afite ucyicaro i Accra muri Ghana.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW



Good to hear🫡🫡 bad man
I consider something truly interesting about your site so I saved to bookmarks.