Jean Paul Micomyiza woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden yasabye ko icyemezo cy’urukiko rwo muri icyo gihugu yasabye kikaza kiri mu rurimi rwaho cyashyirwa mu rurimi rw’ikinyarwanda, akabona gukomeza kuburana kuko kiriya cyemezo kimufitiye akamaro.
Micomyiza Jean Paul yaje mu rukiko yambaye agapfukamunwa, amataratara mu maso, furari mu ijosi ndetse anambaye imyambaro isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda, yari hagati y’abunganizi be mu mategeko basanzwe bamwunganira aribo Me Rwigema Vincent, ndetse na Me Karuranga Salomo.
Imbere ya Jean Paul Micomyiza hari abashinjacyaha babiri naho ibumoso bwe hicaye uhagarariye abaregera indishyi, ari we Me Jean Damascene Nsanzumuhire naho iburyo bwe hari inteko y’abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko.
Ukuriye inteko iburanisha yavuze ko ari umwanya wo gutangira kwiregura ku byaha Jean Paul Micomyiza aregwa.
Uruhande rwa Jean Paul Micomyiza rufata ijambo. Me Rwigema Vincent umwe mu bunganizi be mu mategeko avuga ko bo ubwabo basabye ibimenyetso birimo icyemezo cy’urukiko mu rubanza rwa Micomyiza yaburaniye mu gihugu cya Sweden, mbere y’uko azanwa kuburanira mu Rwanda.
Me Rwigema yakomeje avuga amakuru bafite hari icyaha Jean Paul Micomyiza atari kuregwa mu Rwanda, kuko yakiburanye mu gihugu cya Sweden ariko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwakiregeye.
Me Rwigema yemeje ko icyo cyemezo cy’urukiko cyafatiwe mu gihugu cya Sweden bakibonye, ariko kiri mu rurimi rwo muri icyo gihugu.
Me Rwigema ati “Urukiko rushyireho impuguke zivane iki cyemezo mu rurimi rw’igihugu cya Sweden, babishyire mu rurimi rw’Ikinyarwanda hisunzwe ingingo z’amategeko.”
Me Rwigema yavuze ko ibyo asaba bigamije kumenya niba hari ibyaha Jean Paul Micomyiza akwiye kuregwa mu Rwanda, cyangwa adakwiye kubiregwa kuko yabiburanye mu gihugu cya Sweden.
Me Rwigema ati “Nyakubahwa Perezida turamutse twireguye dushobora gusanga ku byo twireguye hari ibyo tutari dukwiye kwireguraho.”
Umucamanza yabwiye Me Rwigema ko bo bafite inyandiko iri mu rurimi rw’Icyongereza, kandi akeka ko urwo rurimi bose barwumva.
Me Rwigema na we yahise abwira urukiko ati “Twe iyo nyandiko ntayo twabonye!”
Umucamanza yabajije ubushinjacyaha niba iyo nyandiko bwarayihaye urukiko gusa.
Umushinjacyaha ahagurutse yasubije urukiko ati “Nyakubahwa Perezida twasabye inyandiko mu gihugu cya Sweden, kandi ko yakoherezwa mu rurimi rw’Icyongereza iyo nyandiko rero yabonetse mu gitondo tugerageje kuyishyira muri system ihuza ababuranyi System kuko yari ifite ikibazo iratunanira, tuyiha umwanditsi mukuru w’urukiko tubinyujije kuri email ye.”
Ukuriye inteko iburanisha ati “Mureke dusubike gato umwanditsi mukuru abanze ahe uruhande rwa Micomyiza iyo nyandiko iri mu rurimi rw’Icyongereza natwe dufite.”
Umunyamakuru wa UMUSEKE yari mu rukiko, hashize iminota 15 inteko y’abacamanza iragaruka ibanza guha ijambo uruhande rwa Jean Paul Micomyiza.
Me Rwigema Vincent umwe mu bunganizi ba Jean Paul Micomyiza yongeye gufata ijambo.
Ati “Nyakubahwa Perezida inyandiko twahawe si icyemezo cy’urukiko, ahubwo twahawe inyandiko yasinyweho na Minisitiri w’Ubutabera mu gihugu cya Sweden wari wandikiye Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda ku bijyanye no kuba Micomyiza Jean Paul yakoherezwa kuburanira mu Rwanda, kandi si yo twavuze. Twavuze icyemezo cy’urukiko cya Sweden mu rubanza Jean Paul Micomyiza yaburaniragayo, aho icyemezo cyoherejwe mu rurimi rwo mu gihugu cya Sweden.”
Me Rwigema yakomeje abwira Urukiko ko Micomyiza ashaka kumenya ibyaha aregwa, bityo iki cyemezo gifite paji 26 gishyirwe mu Kinyarwanda kuko ururimi rwo mu gihugu cya Sweden uretse Micomyiza wenyine, nta wundi uruzi muri bo.
Umucamanza (araseka) maze aravuga ngo none se ko Micomyiza azi ururimi rwo mu gihugu cya Sweden, mukeneye abasemuzi b’iki yabasemuriye?
Me Karuranga Salomo na we wunganira Jean Paul Micomyiza yasubije urukiko ati “Twe ntabubasha bwo gushyira mu rurimi rw’Ikinyarwanda twemerewe, cyereka niba tubikoze uruhande tuburana bemera ko ibyo tuvuga, aribyo kandi ntibyaba bikurukije amategeko.”
Micomyiza na we yahise yaka ijambo ati “Nyakubahwa Perezida nsemuye nshobora gusemura mu buryo bundengera.”
Ubushinjacyaha bwo kuba kiriya cyemezo cyavanwa mu rurimi rwo mu gihugu cya Sweden bigashyirwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda, nta kibazo babibonagamo bityo ngo byakorwa.
Umucamanza yabajije ati “Micomyiza ntiwatangira kwiregura mu gihe tugitegereje kiriya cyemezo ko gishyirwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda kivanwe mu rurimi rwo mu gihugu cya Sweden, byazagaragara ko hari ibyo wireguyeho bitari bikwiye bikazavanwaho?”
Me Rwigema Vincent na we mu gusubiza urukiko ati “Nyakubahwa dufite amakuru ko Ubushinjacyaha hari icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside bwaregeye, kandi bidakurije amategeko kandi ntiwaba uregwa ibyaha bibiri noneho urenge wiregura ku byaha 10 ubwabyo birangiza mu mutwe.”
Me Karuranga Salomo na we yatse ijambo ati “Nyakubahwa Perezida hakwiye kumenyakana ibyaha Micomyiza akwiye gukurikiranwaho n’ibyo adakwiye gukurikiranwaho, kuko yabiburanye muri Sweden.”
Micomyiza na we yaka ijambo arihawe ati “Nyakubahwa Perezida icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukora jenoside muri Sweden twakimazeho umwanya, ni naho nahise nsaba ko najyanwa kuburanira mu Rwanda ahubwo nageze mu Rwanda birahinduka ndegwa ibyaha ntakwiye kuregwa.”
Micomyiza yakomeje avuga ko ubwo iyo nyandiko yabonetse babanza kumenya ibyayo. Micomyiza ati “Kuri njye iyi nyandiko niryo pfundo ry’uru rubanza.”
Umucamanza yahise ahagarika iburanisha, avuga ko azatangaza icyemezo cyafashwe kuri uyu wa 11/09/2025.
Jean Paul Micomyiza ni Umunyarwanda woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden ngo akurikiranwe ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Afite imyaka 52, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside bikekwa ko yabikoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare (ubu ni mu karere ka Huye).
Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yari umunyeshuri muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, ibyaha aregwa byose aburana abihakana. Afungiye mu igororero rya Nyanza ahazwi nka Mpanga, akaburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza, mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW


